Ku munsi w’ejo abanyarwanda batandukanye hirya ni hino ku isi bashenguwe n’ikarita y’umutuku yahawe umukinnyi Kwizera Olivier mu mukino wahuje Amavubi na Guinea ndetse bikaza kurangira amavubi asezerewe mu irushanwa rya CHAN2020.
Uyu munsi mu gitondo Miss Mutesi Jolly akaba yabyutse ashimira Kwizera Olivier ku buryo yigaragaje muri ririya rushanwa ndetse anakomeza gushimangira ko nubwo nta bumenyi buhambaye afite ku bijyanye n’umupira w’amaguru yabashije kubona ko Olivier ari umukinnyi w’ingenzi cyane mu mavubi.
Miss Jolly yagize ati : ” Ni ubwo nararanye agahinda Ariko ndashaka gushima,Nta Buhanga mfite buhanitse muri football Arko mubyo nabashije kubona uyu Mugabo Olivier Kwizera yadufatiye runini cyane. He Complemented the efforts of the other players.#weforolivierkwizera #chan2020”
Ni ubwo nararanye agahinda Arko ndashaka gushima,Nta Buhanga mfite buhanitse muri football Arko mubyo nabashije kubona uyu Mugabo Olivier Kwizera yadufatiye runini cyane. He Complemented the efforts of the other players.#weforolivierkwizera #chan2020 pic.twitter.com/3K7n57sHqr
— Jolly Mutesi. #TeamPK (@JollyMutesi) February 1, 2021