Rutahizamu w’ikipe yigihugu ya Portugal, Cristiano Ronaldo, yatangaje ko Igikombe cy’Isi cya 2026 ari cyo cya nyuma azitabira mu buzima bwe nk’umukinnyi.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mbere y’umukino wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi, Ronaldo yavuze ko nubwo uru rugendo rwe mu Gikombe cy’Isi rugiye kurangira, atarasezera burundu mu ikipe y’igihugu ya Portugal.
Uyu mukinnyi w’imyaka 41 y’amavuko yanditse amateka yo gukina ibikombe by’Isi bitandatu bikurikirana, kuva mu 2006 mu Budage kugeza mu 2026, ibintu nta wundi mukinnyi wari warigeze ageraho.
Mu myaka isaga 20 amaze akinira Portugal, Ronaldo yabaye umwe mu bakinnyi bakomeye kurusha abandi mu mateka y’umupira w’amaguru. Yafashije igihugu cye kwegukana igikombe cya Euro 2016 ndetse na UEFA Nations League, anaca uduhigo twinshi two gutsinda ibitego no gukinira ikipe y’igihugu inshuro nyinshi.
Nubwo azaba asezeye ku Gikombe cy’Isi nyuma y’iri rushanwa, Ronaldo yavuze ko agifite ubushake bwo gukomeza gufasha Portugal igihe cyose azaba agifite ubushobozi.
Abafana b’umupira w’amaguru ku Isi bafashe iri tangazo nk’irisoza igice gikomeye cy’amateka ya Cristiano Ronaldo mu marushanwa akomeye ku Isi, aho benshi bamushimira ibyo yagejeje ku mupira w’amaguru ndetse n’uburyo yahoraga atanga urugero rwo kudacika intege.



