Ikipe y’igihugu ya Norway yanditse amateka mashya mu Gikombe cy’Isi cya 2026, isezerera Brazil iyitsinze ibitego 2-1 mu mukino wa 1/8 wabereye kuri MetLife Stadium, biyihesha itike ya 1/4 cy’irangiza ku nshuro ya mbere mu mateka yayo.
Uyu mukino watangiye amakipe yombi akinana ubwitonzi. Norway yabanje kubona igitego ariko gisibwa kubera kurarira. Brazil na yo yabonye penaliti nyuma yo kwifashisha VAR, ariko umunyezamu Ørjan Nyland ayikuramo, abuza Bruno Guimarães gufungura amazamu.
Mu gice cya kabiri, umutoza wa Norway Ståle Solbakken yakoze impinduka zatanze umusaruro, yinjiza Andreas Schjelderup na Oscar Bobb, bongera imbaraga mu busatirizi.
Mu minota ya nyuma y’umukino ni bwo Erling Haaland yigaragaje nk’intwari. Yafunguye amazamu atsinda n’umutwe ku mupira wari uvuye kwa Schjelderup, sibyo gusa Kandi yaje kongera gutsinda ikindi kumunota wa 90 Brasil ibura uwo ifata nuwo ureka.
Iri ni isezera ribabaje ku mutoza Carlo Ancelotti, wari wizeye kugeza ikipe ye kure. Nubwo Brazil yihariye umupira ikanabona amahirwe menshi, yananiwe kuyabyaza umusaruro imbere y’ubwugarizi bukomeye bwa Norway ndetse n’ubuhanga bwa Nyland mu izamu.
Ku rundi ruhande, Norway ikomeje kwandika amateka mashya, aho izakomeza urugendo rwayo muri kimwe cya kane cy’irangiza, mu gihe Haaland akomeje kwiyerekana nk’umwe mu bakinnyi bahatanira kurangiza ari we uyoboye abatsinze ibitego byinshi muri iri Gikombe cy’Isi.


