in

Amasezerano agaragaza amafaranga y’umurengera Lionel Messi ahembwa yashyizwe hanze biteza impaka muri Barcelona

Nyuma y’aho ikinyamakuru El Mundo gushyiriye hanze amasezerano akubiyemo akayabo Messi ahembwa ikipe ya Barcelona yahise irakara cyane ndetse itangaza ko igiye kujyana iki kinyamakuru mu mategeko.

Ngiyi contact ya Messi

Iyi kipe yahakanye “uruhare rwayo urwo ari rwo rwose mu gutangaza inyandiko y’aya masezerano”.

El Mundo ivuga ko amasezerano ya Messi y’imyaka ine azatuma ahembwa miliyoni $674 kugeza tariki 30 z’ukwezi kwa gatandatu 2021.

Ibi bivuze ko uyu mukinnyi w’imyaka 33 ahembwa hafi miliyoni $170 ku mwaka umwe w’imikino.

Mu itangazo ryasohowe na Barcelona, iyi kipe ivuga ko “ibabajwe” no kuba iyi kontaro yatangajwe. Yongeraho iti:

“FC Barcelona irahakana yivuye inyuma ko nta ruhare urwo arirwo rwose yagize mu gutangaza iyo nyandiko, kandi izafata ingamba zikwiye mu mategeko ku kinyamakuru El Mundo, ku ngaruka zose uku gutangaza kwatera.”

Barcelona yongeraho ko “ishyigikiye Lionel Messi, mu gikorwa cyose cyaba kigamije kwangiza izina rye, no kwangiza imibanire ye n’urwego yakoreye akaba umukinnyi wa mbere ku isi no mu mateka y’umupira w’amaguru”.

Ikinyamakuru El Mundo cyashyize hanze amasezerano ya Messi muri Barcelona

Messi wageze muri Barcelona afite imyaka 13, mu kwezi kwa munani umwaka ushize yasabye iyi kipe ko yamureka akajya ahandi.Haracyibazwa niba azaguma muri iyi kipe amasezerano ye narangira mu mpeshyi y’uyu mwaka.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mashami Vincent avuze ku mukino wahuje Amavubi na Guinea

Miss Mutesi Jolly yageneye Kwizera olivier ubutumwa bwihariye nyuma y’akaga yahuye nako nijoro