in

Dore ibintu Kwizera Olivier yasabye Rayon Sport kugirango yongere kuyikinira

Nkuko mubizi Kwizera Olivier amaze iminsi afitanye amakimbirane n’ikipe ya Rayon Sport aho akomeza gushimangira ko atazigera yikinira igihe cyose itazaba yamuhaye amafaranga avugako imurimo.

Uyu musore ufatwa na benshi nka nyezamu wa mbere w’umuhanga mu Rwanda akaba yari yaratangarije Rayon sport ko nitamwishyura yiteguye kumara umwaka wose yiyicariye adakina kugeza igihe bazemera kumuha ibyo asaba maze akabona kuba yagaruka mu myitozo.

Nkuko amakuru dukesha ikiganiro urukiko rw’ubujurire abivuga, ngo Rayon Sport ibifashijwemo na kapiteni wayo Muhire Kevin yabashije kumvikana na Olivier Kwizera kubyo yamuha akaba yagaruka mu kibuga.

Nkuko byatangajwe n’umunyamakuru Sam Karenzi, ngo Kwizera Olivier yamereye Rayon Sport kuba yagaruka mu myitozo aramutse ahawe kimwe cya kabiri cy’amafaranga avugako Rayon imurimo, nukuvuga miliyoni 4.

Nyuma yo guhabwa izo miliyoni 4 ngo Olivier akaba azagaruka mu myitozo ndetse akazanakina match imwe ya shampiyona maze akishyurwa izo miliyoni 4 zisigaye akabona gukina bisanzwe.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Gasabo: Mutabare ,umugabo arara ahondagurwa n’umugore n’abana||yirwa arira (Video)

Nkumi nziza, niba ufite imwe muri izi ngeso ntuzubuka ngo rukomere pe||isubireho.