in

Ibya Kagere birarangiye mu amavubi 😨😰

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Mashami Vincent binyuze kuri website ya Ferwafa  muri icyi gitondo cyo kuri uyu wa kane amaze gutangaza urutonde rw’abakinnyi azifashisha mu mikino ibiri yo gushakisha itike yo kujya mu gikombe cy’isi cya 2022 muri Quatar.

Ikipe y’igihugu ifite imikino ibiri yo kwishyura aho ikipe y’igihugu ya Mali izaza mu Rwanda gukina umukino wo kwishyura aho yari yatsinze u Rwanda igitego kimwe ku busa mu mukino wabereye mu gihugu cya Morocco bitewe nuko itari yemerewe kwakira imikino yayo muri Mali. Ikipe y’igihugu kandi izakina undi mukino na Harambee stars ya Kenya mu mukino wo kwishyura uwari wabereye i Kigali aho u Rwanda rwanganyirijemo na Kenya kuri stade ya Kigali i Nyamirambo igitego 1-1.

Muri uru rutonde rwashyizwe hanze,

Abazamu bahamagawe harimo :

1. MVUYEKURE Emery (Tusker FC)
2. BUHAKE TWIZERE Clément (Strømmen IF)
3. NDAYISHIMIYE Eric (Police FC)
4. NTWALI Fiacre (AS Kigali)

Muri ba myugariro bahamagawe harimo:

5. RUKUNDO Denis (As Kigali)
6. NKUBANA Mark (Gasogi United)
7. IMANISHIMWE Emmanuel (FAR Rabat)
8. RUTANGA Eric (Police FC)
9. NIRISARIKE Salomon (Urartu FC, Armenia)
10. MANZI Thierry (FC Dila Gori, Georgia)
11. NIYIGENA Clément (Rayon Sports FC)
12. SERUMOGO Ali (SC Kiyovu)

Mubakina hagati mu kibuga hahamagawe:

13. BIZIMANA Djihad (KMSK Deinze)
14. MUHIRE Kevin (Rayon Sports FC)
15. RAFAEL York (AFC Eskilstuna, Sweden)
16. NIYONZIMA Olivier (As Kigali)
17. MANISHIMWE Djabel (APR FC)
18. NISHIMWE Blaise (Rayon Sports FC)
19. RUBONEKA Jean Bosco (APR FC)
20. NGWABIJE Bryan Clovis (SC Lyon, France)
21. RUTABAYIRU Jean Philippe (S.D. LENENSE PROINASTUR)
22. NSANZIMFURA Keddy (APR FC)
23. NIYONZIMA Haruna (As Kigali)

Mu bataha izamu, mashami yahisemo kuzifashisha :

24. NDAYISHIMIYE Antoine Dominique (Police FC)
25. SUGIRA Ernest (As Kigali FC)
26. MUGENZI Bienvenue (SC Kiyovu)
27. KWITONDA ALLAIN (APR FC)
28. USENGIMANA Danny (Police FC)
29. HAKIZIMANA Muhadjiri (Police FC)
30. NSHUTI Dominique Savio (Police FC)
31. NSHUTI Innocent (APR FC)

Mu batunguranye kuri uru rutonde, hari amazina atatu mashya yagaragaye bwa mbere mu ikipe nkuru y’igihugu ariyo:

  1. Rutahizamu wa Kiyovu SC, Mugenzi Bienvenue wavuye mu ikipe ya Marines mu mwaka w’imikino ushize.
  2. Hari kandi Myugariro wa Gasogi United ya KNC, Nkubana Mark
  3. Irindi zina rishya ryagaragaye kuri uru rutonde, ni Rutabayiri Jean Phillipe ukina mu ikipe ya Lenenses mu gace ka Asturius mu gihugu cya Spain.

Benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru baribaza impamvu rutahizamu wa Simba SC, Meddie Kagere atagaragaye mu rutonde rw’abakinnyi 31 bazifashishwa muri iyi mikino yombi uko ari ibiri. Tubibutse ko uyu rutahizamu MK14 nkuko bakunda kumutazira yaraye acunguye ikipe ye ya Simba ayitsindira igitego ku munota wa 93 w’umukino mu mukino bari bakinnyemo n’ikipe ya Namungo.

Ikindi kiri kwibazwa ni ihamagarwa ry’abazamu babiri badakina aho bari mu makipe yabo aribo;

MVUYEKURE Emery ukinira Tusker FC yo muri Kenya kuri ubu utari gukinishwa bitewe nuko atazongera amasezerano azarangira mu ukwezi k’Ukuboza. Undi ni BUHAKE TWIZERE Clément  ukinira ikipe ya Strømmen IF nawe udakinishwa mu ikipe ye.

Muri iri tsinda rya E, ikipe ya Mali irariyoboye n’amanota 10, Uganda ku mwanya wa kabiri n’amanota 8, Kenya ku mwanya wa gatatu n’amanota 2 mu gihe u Rwanda rufunga iri tsinda n’inota rimwe.

 

Written by Mike Mugisha

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.: +250 781 994 990

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyo ya couple itwika kuri instagram yakoreye imbere ya camera noneho birarenze| Burya umukobwa niwe warikocoye (video)

Ifoto ya kera ya Uncle Austin