in

Meddy yatangaje icyabaye imbarutso y’impinduka zikomeye mu buzima bwe

Umuhanzi w’Umunyarwanda uri kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Meddy, yavuze ko impinduka zikomeye zabaye mu buzima bwe zatangiye imbere muri we mbere yo kugaragarira hanze.

Mu kiganiro cy’iminota 35 yagiranye na B&B Kigali FM, Meddy yavuze ku rugendo rwe rwo kuva mu muziki usanzwe (secular music) akinjira mu buzima bushya bwo gukurikira Imana, avuga ko ari inzira yahinduye byose mu buzima bwe.

Yagize ati:“Icyahindutse cyane ni njye ubwanjye. Impinduka zahereye muri njye, hanyuma zigaragara no hanze.”

Meddy yavuze ko kuva yafata icyemezo cyo guhindura ubuzima, yasize byinshi inyuma, ariko ko yumva ari “icyaremwe gishya,” ugereranyije n’icyo yari ari cyo mbere.

Uyu muhanzi kandi yavuze ko kuba amaze igihe atuye muri Amerika no kuba yarabaye umubyeyi byagize uruhare mu gutuma agenda atandukana n’umuziki wagiye umenyera mbere, kuko inshingano z’ubuzima zabaye nyinshi.

Icyakora yavuze ko ubu yarongeye kubona umwanya wo gukora ibikorwa bye bya muzika, ndetse ko ari gutegura ibindi bikorwa birimo n’igitaramo, nubwo atatangaje igihe kizabera.

Yanagarutse ku mpanuro aha urubyiruko n’abahanzi, abasaba guhitamo neza abo bagendana na bo, kuko bigira uruhare runini mu iterambere ry’umuntu.

Mu gusoza, Meddy yashimangiye ko amahoro n’ibyishimo bye bishingiye ku buzima bushya avuga ko yabonye muri Kristo, avuga ko yifuza gukoresha impano ye mu kugeza ubutumwa ku bantu benshi, cyane cyane urubyiruko.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Neymar asezeye mu ikipe y’igihugu ya Brazil nyuma yo gusezererwa na Norvège

Hari amafunguro wigeze kurya umubiri ukagutenguha?

  • https://stream.zeno.fm/0fzvslccgngvv
  • YEGOB LIVE
  • YEGOB LIVE
  • https://stream.zeno.fm/h8a8g1chaxhvv
  • YEGOB RADIO
  • YEGOB RADIO