Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Brazil, Carlo Ancelotti, yatangaje ko adateganya gushyiraho uburyo bwihariye bwo guhagarika rutahizamu wa Norway, Erling Haaland, mbere y’umukino wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi cya 2026 uza guhuza aya makipe.
Mu kiganiro n’abanyamakuru mbere y’uyu mukino, Ancelotti yavuze ko nubwo Haaland ari umwe mu bakinnyi b’imbere bafite ubuhanga buhambaye ku Isi, Brazil idashobora kwibanda ku mukinnyi umwe ahubwo igomba kwitegura guhangana n’ikipe yose ya Norway.
“Ntabwo nemera ko hari ikintu cyitwa gahunda yo guhagarika Haaland. Abakinnyi banjye basanzwe bamuzi kandi bamaze guhura na we inshuro nyinshi. Icy’ingenzi ni ugukina neza nk’ikipe no guhangana na Norway yose,” Ancelotti yavuze.
Brazil yageze muri 1/4 nyuma yo gutsinda u Buyapani ibitego 2-1, igitego cy’intsinzi gitsindwa na Gabriel Martinelli mu minota y’inyongera. Ubu ikaba igiye guhura na Norway ifite Haaland uyoboye ubusatirizi.
Uza gutsinda hagati ya Brazil na Norway azahura muri 1/2 n’izatsinda hagati y’u Bwongereza (England) na Mexique.
Uyu mukino utegerejwe cyane kuko uza guhuza imwe mu makipe afite amateka akomeye mu mupira w’amaguru ku Isi na Norway ishaka kwandika amateka mashya iyobowe na Erling Haaland.


