in

Niyibizi Ramadhan mu muryango winjira muri Kiyovu Sports

Umukinnyi wo hagati w’ikipe ya APR FC, Niyibizi Ramadhan, ari mu biganiro bishobora gutuma atizwa muri Kiyovu Sports mu gihe shampiyona itaha yegereje.

Amakuru aturuka mu ikipe ya APR FC avuga ko hari gahunda yo gutiza uyu mukinnyi muri Kiyovu Sports, kugira ngo abone umwanya uhagije wo gukina mu gihe ikipe ye ya mbere iri kubaka ikipe izakina amarushanwa mpuzamahanga arimo CAF Champions League.

Niyibizi Ramadhan utarabona umwanya uhagije wo gukina mu mwaka wa 2025/26, bivugwa ko nawe ashaka gukomeza gukina kenshi kugira ngo atatakaza urwego rwe rw’imikinire.

APR FC yo ivuga ko uyu mukinnyi akiri mu mibare yayo, ariko ishobora kumuguriza Kiyovu Sports kugira ngo azasoze umwaka umwe w’amasezerano asigaye ari mu rindi kipe.

Ku rundi ruhande, bivugwa ko umukinnyi ubwe n’abo bamuhagarariye bifuza ko habaho gutandukana mu buryo bwumvikanyweho, mu gihe APR FC yaba itamushyize mu mishinga yayo y’umwaka utaha.

Kugeza ubu, Niyibizi ntabwo ari mu bakinnyi batangiye umwiherero wa APR FC witegura umwaka mushya w’imikino, ibintu bikomeza kongera ibitekerezo ku hazaza he.

Uyu mukinnyi yageze muri APR FC mu 2022 avuye muri AS Kigali, nyuma yo kunyura muri Etincelles FC.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Hari amafunguro wigeze kurya umubiri ukagutenguha?

  • https://stream.zeno.fm/0fzvslccgngvv
  • YEGOB LIVE
  • YEGOB LIVE
  • https://stream.zeno.fm/h8a8g1chaxhvv
  • YEGOB RADIO
  • YEGOB RADIO