in

Ikipe ya FC Barcelona irashinjwa kudahemba abakinnyi bayo.

Ikipe ya Barcelona ikomeje kuvugwamo ibibazo by’ubukungu butifashe neza aho bitangazwa ko imaze amezi agera muri abiri idashobora kwishyura umushahara wuzuye w’abakinnyi nk’uko ikinyamakuru, Cuatro kibivuga.

Abakinnyi ba Barca ntibahembwa.

Amakuru avuga ko Abakinnyi ba Fc Barcelone babwiwe ko bazahabwa umushahara w’amezi atandatu, wagombaga kwishyurwa mu Ukuboza 2020, ngo bakazayabona muri Gashyantare 2021.

Ikindi ngo Barca ifite umwenda w’amafaranga menshi mu makipe y’ I Burayi; ndetse ngo uyu mwenda wose wa Barcelona bivugwa ko urenga miliyari imwe y’ama euro.

Abajijwe ibijyanye na Barca idashobora guhemba abakinnyi umushahara wabo wose, Ronald Koeman yasubije ati: “Mugomba kuvuga ko ntazi niba aribyo. Nzi ko ibintu bisohoka mu bitangazamakuru bitari ukuri rimwe na rimwe. Ngomba kubanza kubaza kuko ntushobora gusubiza ibibazo utazi ibyo ari byo.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Wa mukobwa wagaragaje ubuhanga butangaje mu irahira rya Joe Biden asekewe n’amahirwe adasanzwe.

Ndi Bishop ariko meze nka Gaga|Ubusambanyi bw’abarokore|Gukoresha agakingirizo si icyaha|Ubuhamya bw’umukozi w’Imana utemeranya n’ibyo amadini avuga(VIDEO)