in

NdabikunzeNdabikunze

Mu gihe abandi bakobwa imitima yabo irimo kudihagura,nguyu umukobwa utuje cyane muri Miss Rwanda 2021.

Mu bakobwa 37 bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2021, Akanama Nkemurampaka karatora abakobwa 18 bonyine bakomeza kuko 2 bagize amajwi menshi bamaze kubona ‘PASS’ yo kwerekeza muri 20 bari butsinde bakajya mu mwiherero.

Kabagema aratuje cyane

Imitima ya benshi iri kudiha bibaza niba bakomeza, ntawanga intsinzi ni uko yayibura. Abakobwa bose bari kwiyerekana bivuga amazina babazwa n’ibibazo bitandukanye. Ikiri bugenderweho mu gutanga amanota, ni uburyo bagaragara, intambuko, imivugire no kwigirira icyizere mu gusubiza ibyo babazwa.

Mu gihe abakobwa 35 bose bari kubaza imitima yabo niba batsinda, Kabagema Laila uhagarariye Umujyi wa Kigali we aratuje kuko ayoboye abandi mu majwi aho afite 207,021(SMS) na 33,353 (Online), agakurikirwa na Ishimwe Sonia uhagarariye Uburengerazuba n’amajwi 177,844 na 31,000 (Online).

Uyu mukobwa ntakibazo afite kuko afite amajwi menshi

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Zimwe mu mpamvu zikomeye umusore adakwiye guhatira umukobwa gutera akabariro bagitangira gukundana.

Ingona yahizwe bukware ikurwamo umwana yari yamize.