Ikipe y’Igihugu ya Misiri yanditse amateka mashya yo kugera mu cyiciro cya 1/32 cy’Igikombe cy’Isi bwa mbere, nyuma yo kunganya na Iran igitego 1-1 mu mukino wa nyuma w’amatsinda ya G wabereye kuri Seattle Stadium muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Misiri yafunguye amazamu hakiri kare ku munota wa gatanu, igitego cyatsinzwe na Mahmoud Saber nyuma y’uko umunyezamu Alireza Beiranvand ananiwe gufata neza ishoti rya Mohamed Salah ryari ryahinduwe icyerekezo.
Iran yabonye uburyo bwiza bwo kwishyura ku munota wa cyenda, ihabwa penaliti nyuma y’ikosa ryakorewe Mehdi Taremi. Icyakora, umunyezamu Mostafa Shobeir ayikuramo, akomeza kubera Misiri inkingi ya mwamba.
Nubwo penaliti itinjiye, Iran yakomeje gusatira kugeza ku munota wa 14, aho Ramin Rezaeian yatsinze igitego cyo kwishyura nyuma yo gukurikira umupira wari ukuweho na Shobeir.
Mu gice cya kabiri, amakipe yombi yakomeje gushaka igitego cy’intsinzi, ariko uburyo bwiza bwabonetse ntibwabyajwe umusaruro. Iran yigeze kwizera intsinzi mu minota y’inyongera, ariko igitego cya Shoja Khalilzadeh cyanzwe nyuma yo gusuzumwa na VAR hagaragara ko yaraririye.
Kunganya byatumye Misiri isoza amatsinda idatsinzwe, n’amanota atanu, ihita ibona itike yo gukomeza mu cyiciro gikurikiraho, aho izacakirana na Australia muri 1/32.
Iran yo yasoreje ku mwanya wa gatatu n’amanota atatu, ikomeza gutegereza ibizava mu yandi matsinda kugira ngo hamenyekane niba iri mu makipe ya gatatu azabona amahirwe yo gukomeza.
Uyu ni umusaruro udasanzwe ku ikipe ya Misiri kuko mbere y’Igikombe cy’Isi cya 2026 yari imaze gukina inshuro eshatu muri iri rushanwa idatsinda umukino n’umwe. Ramin Rezaeian wa Iran ni we watowe nk’umukinnyi mwiza w’umukino.



