in

Uko Knowless yahagaritse umugore wari hafi kwiyahura, agahindura amateka y’ubuzima bwe

Butera Knowless ari mu byishimo bikomeye nyuma yo kubona umusaruro w’urugendo rwo gufasha yanyuzemo, aho umugore yafashije binyuze muri Butera Care Foundation yagaruye icyizere cy’ubuzima, ubu akaba yararangije amasomo y’ubudozi ndetse agahabwa impamyabushobozi.

Uyu mugore witwa Rachel yanyuze mu buzima bugoye bwamugejeje ku rwego rwo gutakaza icyizere cy’ubuzima, nyuma yo guhura n’ihohoterwa ryamugizeho ingaruka zikomeye. Icyakora, binyuze mu biganiro, ubufasha n’inkunga yagiye ahabwa na Butera Knowless n’itsinda rye, yongeye kubona impamvu yo kubaho.
Knowless yavuze ko bahuye Rachel ari mu bihe bikomeye cyane, aho yumvaga ubuzima butagifite agaciro kuri we. Gusa uko iminsi yagiye ishira, ubufasha n’ubwitonzi yagiye ahabwa byamufashije kongera kwizera ejo hazaza, ndetse atangira no kwiga umwuga w’ubudozi yari yarakunze kuva kera.

Nyuma y’umwaka w’amahugurwa muri Gasore Foundation, Rachel yasoje amasomo ye neza, ahabwa impamyabushobozi imuha amahirwe yo gutangira gukora no kwinjira ku isoko ry’umurimo.
Uyu mugore ni umwe mu bafashwa na Butera Care Foundation, umuryango washinzwe na Butera Knowless mu 2025 ugamije gushyigikira abangavu batewe inda bakiri bato n’ababyeyi barera abana bonyine, ubu ukaba ubarizwamo abarenga 50.

Knowless yavuze ko intambwe ikurikiyeho ari ukumufasha kubona akazi cyangwa ubushobozi bwo kwihangira umurimo, kugira ngo akomeze kwiteza imbere no kwigira.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Raphinha: ibihuha by’amafaranga n’ukuri ku makuru yavuzwe n’itangazamakuru

  • https://stream.zeno.fm/0fzvslccgngvv
  • YEGOB LIVE
  • YEGOB LIVE
  • https://stream.zeno.fm/h8a8g1chaxhvv
  • YEGOB RADIO
  • YEGOB RADIO