Cristiano Ronaldo yongeye kwerekana ko akiri umukinnyi ukomeye ku rwego mpuzamahanga nyuma yo gufasha Portugal kunyagira Uzbekistan ibitego 5-0 mu mukino w’Itsinda K mu Gikombe cy’Isi cya 2026.
Uyu mukinnyi w’imyaka 41 yafunguye amazamu hakiri kare ku munota wa gatandatu nyuma yo guhabwa umupira na João Cancelo. Nyuma y’iminota mike, Nuno Mendes yatsinze igitego cya kabiri, mbere y’uko Ronaldo yongera kunyeganyeza inshundura ku munota wa 39 ku mupira yahawe na Bruno Fernandes.
Mu gice cya kabiri, Portugal yakomeje kwigaragaza imbere y’izamu rya Uzbekistan. Umunyezamu Abduvakhid Nematov yitsinze igitego cya kane, mu gihe Rafael Leão yasoje ibirori atsinda icya gatanu ku munota wa 87.
Uretse gufasha ikipe ye kubona intsinzi ikomeye, Ronaldo yananditse amateka mashya. Yabaye umukinnyi wa mbere utsinze mu bikombe by’Isi bitandatu bitandukanye ndetse ageza ibitego bye mu Gikombe cy’Isi ku 10, umubare utaragerwaho n’undi mukinnyi wa Portugal.
Ibi bitego byombi kandi byahagaritse urugendo rw’imikino 10 yari amaze adatsindira Portugal mu marushanwa akomeye. Ni intsinzi yagaragaje imbaraga za Portugal ndetse inashimangira ko Ronaldo akomeje kuba umwe mu bakinnyi bafite ijambo rikomeye mu mateka ya ruhago y’Isi.


