Mu gihe Igikombe cy’Isi cya 2026 gikomeje gukinwa muri Amerika, Canada na Mexico, ntihari guhatanira igikombe gusa, ahubwo n’isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi ryatangiye gushyuha. Amakipe menshi akomeye yo muri Premier League ari gukoresha iri rushanwa nk’urubuga rwo kureba impano z’abakinnyi ashobora kugura muri iyi mpeshyi.
Manchester City ikomeje gushyira imbaraga mu gushaka umukinnyi wo hagati wa Nottingham Forest, Elliot Anderson, nyuma y’uko yitwaye neza mu mikino y’Ubwongereza. Nubwo Forest yamaze kwanga amafaranga arenga miliyoni £120 yatanzwe, biravugwa ko City itaratakaza icyizere cyo kumwegukana.
Liverpool na yo ikomeje gukurikirana rutahizamu w’ibaba wa Côte d’Ivoire, Yan Diomande, umaze kwigaragaza muri iri rushanwa. Uyu musore w’imyaka 19 ukinira RB Leipzig ari mu bakinnyi bakurura amaso kubera umuvuduko, ubuhanga n’ubushobozi bwo guhanga uburyo bw’ibitego.
Ku rundi ruhande, Manchester United irateganya kongera imbaraga hagati mu kibuga no ku mpande z’ubwugarizi. Yamaze kumvikana na Ederson wa Atalanta, mu gihe ikomeje gukurikirana Antonee Robinson wa Fulham na Crysencio Summerville wa West Ham.
Arsenal na yo iri gushaka kongera imbaraga mu busatirizi, aho Morgan Rogers wa Aston Villa ari umwe mu bakinnyi iri kwifuza nyuma yo kwitwara neza mu Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza.
Chelsea nayo ikomeje gahunda yo kubaka ikipe ishingiye ku bakinnyi bakiri bato, aho Valentin Barco na Ayyoub Bouaddi bakomeje kuvugwa mu bashobora kwerekeza i Stamford Bridge.
Mu gihe irushanwa rigikomeje, amakipe menshi aracyakomeje gukurikiranira hafi abakinnyi bitwaye neza. Buri mukino ushobora kuzamura agaciro k’umukinnyi cyangwa ukamuhesha amahirwe yo kwerekeza mu makipe akomeye. Ni yo mpamvu Igikombe cy’Isi cya 2026 kitakiri urubuga rwo guhatanira igikombe gusa, ahubwo cyahindutse n’isoko rikomeye rigaragazwamo impano zizaba ziganjemo muri Premier League mu mwaka utaha.


