in

Rurageretse hagati ya Dj Pius na Alex Muyoboke bapfa indirimbo

Umuhanzi Dj Pius yanyomoje yivuye inyuma amagambo ya Alex Muyoboke wavuze ko yagize uruhare mu ikorwa ry’indirimbo “Agatako”, yakoranye n’umuhanzi wo muri Uganda, Jose Chameleone. Mu butumwa yashyize kuri Instagram, Dj Pius yavuze ko ibyo Muyoboke yatangaje ari ibinyoma, amusaba kwirinda imyitwarire ishobora kwangiza izina n’umurage umuntu asiga.

Dj Pius yavuze ko umuntu akwiriye gusaza neza arangwa n’ubwenge, umuco n’indangagaciro, aho gukoresha ibinyoma kugira ngo yigaragaze. Yongeyeho ko umuntu ashobora kubeshya abantu igihe runaka, ariko adashobora gukomeza kubabeshya ubuziraherezo.

Aya magambo agaragaza ukutumvikana hagati y’aba bombi ku mateka y’ikorwa ry’indirimbo “Agatako”, imwe mu ndirimbo zakunzwe cyane mu muziki nyarwanda. Iyi ndirimbo yasohotse muri Gicurasi 2016, imaze imyaka 10 isohotse, kandi imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 1.3 kuri YouTube, ikomeza kuba imwe mu ndirimbo zafashije Dj Pius kwamamara no guteza imbere umuziki nyarwanda mu karere.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Australia yerekeje muri 1/32 nyuma yo kunganya na Paraguay 0-0

Yagiye kureba umukino, ataha yabaye umunyezamu! Inkuru idasanzwe ya Kwizera Olivier

  • https://stream.zeno.fm/0fzvslccgngvv
  • YEGOB LIVE
  • YEGOB LIVE
  • https://stream.zeno.fm/h8a8g1chaxhvv
  • YEGOB RADIO
  • YEGOB RADIO