in

Burera: Abanyeshuri bakekwaho gukomeretsa umwarimu mu mutwe mu mvururu zaturutse ku ifunguro rya saa sita

Abanyeshuri babiri biga mu Rwunge rw’Amashuri rwa Butandi, ruherereye mu Mudugudu wa Karambo, Akagari ka Gashanje, Umurenge wa Kivuye mu Karere ka Burera, bafashwe nyuma yo gukekwaho gukomeretsa umwarimu mu mutwe mu mvururu zabaye igihe abanyeshuri bari bagiye gufata ifunguro rya saa sita.

Ibi byabaye ku wa 24 Kamena 2026 ahagana saa sita n’iminota 20. Amakuru aturuka ku buyobozi bw’ishuri avuga ko abanyeshuri umunani bashatse kubuza bagenzi babo gufata amafunguro, maze umwarimu wari ushinzwe gukurikirana itangwa ryayo, Habonimana Jean Bonaparte w’imyaka 38, agerageza kubahagarika no kugarura ituze.

Mu gihe yari ari kubakumira, umwe cyangwa bamwe muri abo banyeshuri bamukubise inkoni mu mutwe, bituma akomereka, ahita ajyanwa kuvurirwa ku Kigo Nderabuzima cya Gashanje.

Mu rwego rwo kubahiriza amahame y’umwuga w’itangazamakuru no kurengera uburenganzira bw’abana, amazina y’abakekwaho uruhare muri iki gikorwa yahinduwe. Abafashwe ni Elive M. (17) na Fidele N. (15), bombi biga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza.

Amakuru kandi agaragaza ko aba banyeshuri basanzwe bavugwaho imyitwarire itanoze irimo kwangiza ibikorwa remezo by’ishuri, nko kumena ibirahure, guca uruzitiro rw’ishuri no kwangiza ingufuri.

Nyuma y’ibyabaye, aba banyeshuri bajyanywe ku buyobozi bw’Umurenge wa Kivuye, mu gihe hategerejwe ko bashyikirizwa inzego z’umutekano kugira ngo hakorwe iperereza. Hagati aho, abandi banyeshuri bakekwaho kugira uruhare muri uru rugomo bahise bahunga, ariko inzego zibishinzwe zatangaje ko bagishakishwa kugira ngo baryozwe uruhare rwabo niba rwemezwa n’iperereza.

 

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Arsenal yahuye n’uruva gusenya mu rugendo rwo gushaka Bruno Guimarães

Australia yerekeje muri 1/32 nyuma yo kunganya na Paraguay 0-0

  • https://stream.zeno.fm/0fzvslccgngvv
  • YEGOB LIVE
  • YEGOB LIVE
  • https://stream.zeno.fm/h8a8g1chaxhvv
  • YEGOB RADIO
  • YEGOB RADIO