in

Amateka yanditswe! DR Congo yasezereye Uzbekistan, yisanga imbere y’u Bwongereza

Ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DR Congo) yanditse amateka mashya mu Gikombe cy’Isi cya 2026, itsinda Uzbekistan ibitego 3-1 nyuma yo kuyigaranzura mu gice cya kabiri, ihita ibona itike ya 1/32 ku nshuro ya mbere.

Uzbekistan ni yo yabanje gufungura amazamu ku munota wa 10 ibifashijwemo na Eldor Shomurodov, ariko DR Congo yagarutse mu mukino nyuma y’ikiruhuko.

Yoane Wissa wa Newcastle United yishyuriye penaliti ku munota wa 68, mbere y’uko Fiston Mayele atsinda igitego cya kabiri ku munota wa 78. Mu minota y’inyongera, Wissa yongeye kunyeganyeza inshundura atsinda igitego cya gatatu, asoza umukino atsindemo bibiri.

Ni intsinzi ya mbere DR Congo ibonye mu mateka yayo mu Gikombe cy’Isi, ihita ikatisha itike yo gukomeza muri 1/32, aho izahura n’u Bwongereza mu mukino utegerejwe na benshi.

Mu wundi mukino wo mu Itsinda K, Colombia yanganyije na Portugal ubusa ku busa. Colombia yasoreje ku mwanya wa mbere, Portugal iba iya kabiri, mu gihe DR Congo yabonye umwanya wo gukomeza nyuma y’iyi ntsinzi y’amateka.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Amateka mashya kuri Misiri, Iran iracyafite icyizere

  • https://stream.zeno.fm/0fzvslccgngvv
  • YEGOB LIVE
  • YEGOB LIVE
  • https://stream.zeno.fm/h8a8g1chaxhvv
  • YEGOB RADIO
  • YEGOB RADIO