Arsenal ikomeje kwifuza gukomeza kubaka ikipe izahangana ku gikombe cya Premier League ndetse n’amarushanwa y’i Burayi, aho yashyize amaso kuri Bruno Guimarães ukinira Newcastle United. Amakuru yatangajwe n’umunyamakuru wizewe Fabrizio Romano avuga ko Arsenal yegereye impande zombi, ari zo umukinnyi ndetse n’ubuyobozi bwa Newcastle, igaragaza ko imwifuza.
Gusa, icyifuzo cya Arsenal cyo gutanga miliyoni 55 z’amapawundi (£55m) nticyakiriwe neza na Newcastle United. Iyi kipe yahise itangaza ko idateganya kugurisha Bruno Guimarães kuri ayo mafaranga, kuko imufata nk’umwe mu nkingi za mwamba zayo.
Kugeza ubu, ibiganiro ntibiratanga umusaruro, ariko haracyategerejwe kureba niba Arsenal izagaruka yongereye amafaranga cyangwa igahitamo gushaka undi mukinnyi wo hagati mu kibuga muri iri soko ry’igura n’igurisha.



