Mu mukino usoza amatsinda y’Igikombe cy’Isi cya 2026 mu Itsinda D, Australia yanganyije na Paraguay ubusa ku busa (0-0), bihagije kugira ngo yerekeze muri 1/32 cy’irangiza, mu gihe Paraguay igomba gutegereza kureba niba izakomeza nk’imwe mu makipe yabaye aya gatatu meza.
Uyu mukino wabereye kuri San Francisco Bay Area Stadium muri Leta ya California, waranzwe n’imbaraga nyinshi n’uguhangana kuva ku munota wa mbere. Australia ni yo yagaragaje ubushake bwinshi bwo gushaka igitego, cyane cyane inyuze ku ruhande rw’iburyo aho Jordan Bos, Aiden O’Neill na Cristian Volpato bakomeje gusatira izamu rya Paraguay.
Ku munota wa gatatu gusa, Jackson Irvine yagerageje ishoti rikomeye ryakuwemo n’umunyezamu Orlando Gill, mbere y’uko Paraguay yongera gukaza ubwirinzi bwayo ikabuza Australia kubona uburyo bwinshi bwo gutsinda.
Mu gice cya kabiri, umutoza Gustavo Alfaro yakoze impinduka zinjiza Mauricio mu kibuga, bituma Paraguay itangira gukina neza kurushaho. Gusa Australia yakomeje kugira amahirwe menshi, arimo ishoti rya Jordan Bos ryanyuze iruhande rw’izamu mu minota ya nyuma.
Kunganya byatumye Australia irangiza ku mwanya wa kabiri mu Itsinda D, bityo ibona itike ya 1/32 cy’irangiza, aho izahura n’iyakabiri yo mu Itsinda G ku wa 3 Nyakanga i Dallas.
Paraguay yo igomba gutegereza ibisubizo by’andi matsinda kugira ngo imenye niba amanota yakusanyije azayemerera gukomeza nk’imwe mu makipe yabaye aya gatatu meza.
Aiden O’Neill wa Australia ni we wegukanye igihembo cy’umukinnyi w’umukino (Michelob Ultra Superior Player of the Match), nyuma yo kwitwara neza hagati mu kibuga no kugira uruhare rukomeye mu mukino wa Australia.



