in

Abantu batewe ubwoba n’umunyamideli wapfuye arimo kongeresha ikibuno cye

Uyu mukobwa ukomoka mu gihugu cya Mexico ariko yari atuye muri Amerika mu gace ka Calfornia, witwa Joselyn Cano yapfuye ubwo yajyaga kongeresha ikibuno cye.Joselyn Cano akaba yaramamaye ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko instagram aho yakurikirwaga n’abantu bangana na miliyoni 12.9 ndetse yari babandi bita ba Slay Queen batunzwe no kwamamaza amafoto agaragaza imitererere y’umubiri wabo.

Murumuna we witwa Lira Cano yatangarije ikinyamakuru Hollywood Unlocked ko mukuru we yapfiriye mu cyumba cy’urubagiro mu gihugu cya Colombia aho yari yagiye kwibagisha ngo bamwongerere ubunini bw’ikibuno cye.

Yakomeje avuga ko atari ubwa mbere Joselyn Cano yibagishije dore ko mu mwaka wa 2014 yari yarakoresheje full body surgery aho bahinduye imiterere y’umubiri we guhera mu maso kugeza ku maguru.Lira yongeyeho ko icyatumye ajya kwibagisha muri Colombia aruko yari yabuze inzobere ibimukorera muri Amerika.

Yagize ati ”Inzobere zose yagiyeho zaramuhakaniraga zimubwira ko ibintu ashaka ko bidashoboka, yarakomeje arashakisha mpaka ajya ku muganga wakoreye ikibuno Kim Kardashian nawe amubwirako yongeye kubagwa yahasiga ubuzima, ntibyamubujije kugeza ubwo abonye umuganga muri Colombia wemera kumubaga”.

Benshi mu bakurikiraga uyu mukobwa ku mubaga nkoranyambaga bakaba bahiye ubwoba aho bamwe bahamyaga ko ibimubayeho bikwiye kubera abandi isomo ,cyane cyane abari bafite gahunda yo guhindura uko baremwe.

Bamwe byabateye ubwoba,bati ntituzabikora.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukinnyi w’igihangange muri shampiyona y’u Rwanda yamaze kumvikana n’ikipe ya Simba SC yo muri Tanzania igiye kumutangaho akayabo

Hertier Luvumbu yateye umugongo ikipe ya Rayon Sports yemera gusinyira indi kipe y’igihangange