in

Wa mukobwa wagaragaje ubuhanga butangaje mu irahira rya Joe Biden asekewe n’amahirwe adasanzwe.

Iminsi mike irashize umuhanzikazi w’umusizi akaba umwirabura, Amanda Gorman, amenyekanye kubera kugaragara avuga umuvugo mu irahira rya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, bimuhaye amahirwe akomeye aho Kompanyi ikomeye ku isi mu kumurika imideli, IMG yamaze kumusinyisha.

Tariki 20 Mutarama 2021 ni bwo umwirabura akaba n’umunyeshuri
wa Harvard w’imyaka 22, yamamaye ku isi kubera gutinyuka no kwereka ubuhanga mu
kuvuga umuvugo ubwo Joe Biden yarahiraga kuba Perezida wa 46 wa Leta Zunze Ubumwe
za Amerika.

Abantu batandukanye barimo ibyamamare bikomeye bashimishijwe na Amanda Gorman bemeza ko
ari impano itangaje Amerika yibitseho kandi ko afite ubwenge butangaje. Nyuma y’uyu
muhango abantu benshi bahise bashaka kumenya Amanda  Gorman uwo ari we, niko no kungukira ku mbuga
nkoranyambaga akabona abamukurikira benshi cyane basaga Miliyoni 2.

Nka Kompanyi y’ubucuruzi mu by’imideli ya IMG Models,
yahise itera ijisho uyu mwana maze bamuha amasezerano nk’umwe mu bazajya bamenyakanisha ibikorwa
byabo. Gorman yari umwe mu bahanzi bitwaye neza mu irahira rya perezida mu
cyumweru gishize, aho yasomye umuvugo we ukomeye yise “The Hill we Clim”. Usibye gushimisha abari aho mu
muvugo we yari yambaye neza nk’umunyamideli.

Amanda Gorman wavutse
ku ya 7 Werurwe 1998, yari asanzwe ari  umusizi w’umunyamerika akaba n’umurwanashyaka
ukomoka i Los Angeles, muri California ,Ibikorwa  bye  byibanda ku kugaragaza ibibazo byo
gukandamizwa kw’igitsinagore, irondabwoko, guhezwa ndetse no gukorera ubuvugizi
Diaspora nyafurika.

Gorman muri 2015,
yasohoye igitabo yise “The One for Whom Food Is Not Enough” cyivuga ku bantu
baba badafite ibyo kurya. Yakoze imivugo itandukanye harimo 5 yageze kure,
irimo; ‘The Miracle of Morning’, ‘Making Mountains As We Run’, Talking Gets Us
There ‘ “An American Lyric”, n’indi.

IMGModels , Amanda agiye gukorana nayo , ni  Kompanyi mpuzamahanga ikora iby’imideli, ifite
icyicaro  muri  New York City, no mu yindi mijyi ikomeye nka ,
London, Los Angeles, Milan, Paris, na Sydney.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ubukwe bwa Gahongayire mu ibanga|benshi bamusaba kubyara(VIDEO)

Ikipe ya FC Barcelona irashinjwa kudahemba abakinnyi bayo.