in

Ndi Bishop ariko meze nka Gaga|Ubusambanyi bw’abarokore|Gukoresha agakingirizo si icyaha|Ubuhamya bw’umukozi w’Imana utemeranya n’ibyo amadini avuga(VIDEO)

Bishop Brigitte avuga ko akunda umuhanzikazi Gaga Gaelle ngo kuko bafite byinshi bahuriyeho ,avuga ko kandi burya abarokore benshi basambana nubwo bamwe usanga batinya gukoresha agakingirizo aho gutinya ubusambanyi,yongeraho ko ntacyo bitwaye kugakoresha wirinda inda zitateguwe ukazicuza icyaha cy’ubusambanyi  nyuma.

Mu kiganiro uyu muvugabutumwa Brigitte yagiranye na ISIMBI TV yatangiye avuga ko umuhanzikazi Gaga amushimishisha cyane ngo kuko bafite byinshi bahuriyeho,Ati” Gaga ndamukunda, agira umutima mwiza ,avugisha ukuri kandi yicisha bugufi”.yakomeje avuga ko abarokore bibeshya ko gukiranuka bivuga umuntu utambara ipantaro,udashyiraho imisatsi igezweho cyangwa ngo uzi guhimbaza Imana. Yavuze ko ibi byose ntacyo byaba bimaze nta mutima wiyoroshya ufite.Abajijwe ibijyanye no kuboneza urubyaro ,yavuze ko nta cyaha kirimo nk’uko bamwe babivuga ,yemeza ko biba icyaha iyo wishe igi ry’intangangabo ryamaze guhura nintanga ngore.Ahamya ko bamwe mu ba Pasteri baboneza urubyaro ariko bakabwira abayoboke babo ko bagomba kubyara bakororoka bakangana n’umusenyi wo ku nyanja nyamara bo bafite ibanga.

Bishop Brigitte yasoje avuga ko amatorero menshi yigisha abayoboke babo kureka gukoresha agakingirizo nyamara bagasambana,bagatwara ninda bigatuma bashaka kuzikuramo.Kuri we ngo asanga bakwigisha abantu gukoresha agakingirizo bakazihanira rimwe bicuza ko basambanye.

Kanda hano hasi urebe video ya Bishop Brigitte:

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ikipe ya FC Barcelona irashinjwa kudahemba abakinnyi bayo.

Diamond Platnumz yatunguye benshi kubera ibintu bidasanzwe ashaka gukorera abana be bose.