Umukobwa w’umupolisikazi ukomoka mu gihugu cya Kenya akomeje gutuma abagabo bifuza gufungirwa aho akora nyuma y’amafoto agaragaza uburanga bwe yashyize hanze.

Uyu mupolisikazi ukorera mu mujyi wa Nairobi yashyize amafoto ye ku mbuga nkoranyambaga nk’uko abandi bakunze kubigenza gusa icyaje gutungurana n’uburyo hari ab’igitsinagabo bahise bamwifuza ndetse bavuga ko uwabaha amahirwe yo gufungirwa aho akora batazuyaza kubyemera.Ahanini bavugaga ko kubera uburanga n’ikimero by’uyu mukobwa bidasanzwe, byaba bakoze ibyaha bituma bafungwa kugirango barusheho guhura n’uyu mwari w’uburanga.
