in

Mashami Vincent avuze ku mukino wahuje Amavubi na Guinea

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Mashami Vincent yagarutse ku mukino waraye ubahuje n’ikipe ya Guinea muri CHAN 2020 aho iyi kipe yasezereye u Rwanda irutsinze igitego 1-0.

Muri rusange Mashami Vincent avuga ko intego bihaye batabashije kuzigeraho nyuma yo gutsindwa na Guinea igitego 1-0 mu mukino wabaye ku munsi w’ejo.

Ati“Intego zacu ntabwo tubashije kuzigeraho, turababaye, twifuzaga gukomeza mu cyiciro gikurikiyeho. Icyo navuga ni uko tubabaye kuko tutabashije gukomeza.”

Impinduka yagiye akora ataziteguye kandi akanazikora hakiri kare, ni kimwe mu bintu byishe imibare ye bituma Guinea ibatsinda.

Yagize ati“Impinduka twakoze tutateguye(Jacques wavunitse akandagiwe mu ivi na Kalisa Rashid na we wavunitse) zigakorwa kare mu mukino bituma ibyo wateguye, uko uribusimbuze bitagenda neza, byadutunguye, biratubabaza kandi na none bitwica mu mukino ntabwo twashoboye kuba twabyaza amahirwe kuba twakinaga ikipe ituzuye, ntabwo twakirengagiza ko ikipe twakinaga yari nziza ariko na none twagombaga byinshi kuruta ibyo ibonye.”

Ku munota wa 56 w’umukino, Kwizera Olivier yaje guhabwa ikarita itukura nyuma y’ikosa yakoreye rutahizamu Yakhouba Barry, batanze kufura yaje no kuvamo igitego. Umutoza Mashami Vincent avuga ko yarenganye atari ikarita itukura kuko atigeze anamukoraho.

Ati“Ikosa twaboneyeho ikarita y’umutuku ababibonye babibonye ko Olivier nta kosa yigeze akorera uriya mukinnyi, ariko umukinnyi yabaye umuhanga cyane yakiniye ku bwenge bw’abasifuzi ngira ngo yabarushije ubwenge niba ariko navuga, babona kufura barayitsinda dutakazamo n’umukinnyi, byatumye umukino utatugendekera neza. Tugomba kubyemera ntabwo twajya kurega, ntabwo twajya kurega VAR.”

Yashimiye abafana uko babanye nabo mu irushanwa bakabashyigikira n’ubwo abizi neza ko batishimiye bitewe n’umusaruro babazaniye.Mashami yasoje avuga ko Abakinnyi b’Amavubi badakwiye kucika intege kuko imbere hakiri urundi ruganda rubategereje nko guhatanira igikombe cy’Afurika n’icy’isi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abafana b’amavubi barashinja ShaddyBoo kuyatera umwaku bigatuma atsindwa

Amasezerano agaragaza amafaranga y’umurengera Lionel Messi ahembwa yashyizwe hanze biteza impaka muri Barcelona