in

Umuhanzi Diamond Platnumz yinjiye muri business nshya yerekana ko afite agatubutse.

Umuhanzi w’injyana ya Bongoflava, Diamond Platnumz, ari mu biganiro n’ikigo cyo muri Kenya cy’imikino y’amahirwe(betting)aho ashaka gutangira gukorana nacyo business ije yiyongera ku zindi nyinshi n’imitungo myinshi uyu muhanzi afite.

Uyu muhanzi wo muri Tanzaniya uzwi cyane muri Afurika y’Iburasirazuba, aherutse gusimbukira i Nairobi aho bivugwa ko yahuye n’abayobozi bo mu kigo cy’abashoramari mu mikino ya betting cyo muri Kenya “Odibet“.

 

Amakuru atugeraho avuga ko Diamond yiteguye gushyira ahagaragara iyi business ye y’imikino ya betting mu mpera z’uyu mwaka.

Bikekwa ko Diamond yifuza gufatanya na OdiBet iyi business . Ku ya 27 Ukwakira 2020, ubwo yaganiraga na TV ya Wasafi, Diamond yemeje ko ashaka gushora imari mu bucuruzi bw’imikino yo gutega.

Ati: “Ndi mu cyiciro cya nyuma,vuba aha ndafungura wasafiBet”

Usibye iyi business yo gutega, Diamond ni umuhanzi ufite agatubutse cyane dore ko yanashoye imari ye mu mitungo itimukanwa aho amaze kugura amazu ahenze muri Kenya, ndetse no muri Tanzaniya na Afurika y’Epfo.

Afite kandi radiyo na televiziyo kandi afite ibindi bikorwa byinshi bimwinjiriza atari make.

https://www.instagram.com/p/CKeidK1pgX8/?igshid=17nct322amc5j

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Madame Lise yanyomoje iby’imirwamo n’ubugambanyi byavuzwe muri Delegation y’amavubi muri CHAN2020

Yatewe agahinda no kujya kwereka ababyeyi umukunzi we bamwamaganira kure bamwita inguge.