in

Yatewe agahinda no kujya kwereka ababyeyi umukunzi we bamwamaganira kure bamwita inguge.

Uyu mugore yashenguwe umutima no kumva ababyeyi be bamusebereza umukunzi we,bamwita inguge nyamara we yari yaje kubereka uwo bitegura kurushingana.

Uyu mutegarugori witwa Gaia Dominici ukomoka muri Colombia, ubwo yari yaje mubutembere mu gihugu cya Kenya muri 2016, yakubitanye n’umusore w’umumasayi witwa Ntoiyai barakundana, ubu bakaba bari mu munyenga w’urukundo nubwo ababyeyi b’umukobwa batamushaka bamwita inguge.

Basigaye bibanira nk’umugabo n’umugore.

Muri 2018 aba bombi bemeranyije kujyana ku ivuko ry’umukobwa murwego rwo kumwereka inshuti n’imiryango kugirango babahe imigisha ya kibyeyi.

Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Nairobi Wire, ngo ubwo uyu muzungukazi yagezaga iwabo uyu mugabo w’umu masayi yari akuye muri Kenya, ntibigeze bamushyigikira bamubwira ko badakeneye ko abana n’umugabo usa n’udusimba two mu ishyamba twitwa “inguge”.Byahise bibabaza cyane uyu mugore ndetse ahita afata icyemezo cyo kujya kwibanira n’umukunzi we aho kuri ubu bibereye muri Kenya nk’umugabo n’umugore.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuhanzi Diamond Platnumz yinjiye muri business nshya yerekana ko afite agatubutse.

Uncle Austin, AllySoudy na Sabin barakajwe n’ibintu byakorewe umunyamakuru mugenzi wabo, Jean Luc Imfurayacu