in

Papa wa Humble Jizzo yitabye Imana mu buryo butunguranye.

Umuhanzi nyarwanda Humble Jizzo wahoze mu itsinda rya Urban Boyz yatangaje ko umubyeyi (papa) umubyara yitabye Imana mu buryo butunguranye kuko kuri Noheli bavuganye.

Ni mu butumwa uyu muhanzi bw’akababaro Humble Jizzo yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram aho yavuze ko ababaye cyane kubera kubura umubyeyi we kandi hashize iminsi mike bavuganye.

Yagize ati “Uhurukire mu mahoro Papa. Ndababaye cyane. Ntabwo nari nziko ko kuri Nohel tuvugana bwari ubwa nyuma.”

Abakurikira uyu muhanzi kuri instagram biganjemo ibyamamare bihanganishije Humble Jizzo kubera kubura uyu mubyeyi we.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Igikomangoma Harry n’umugore we bahishuye ubuzima bugoranye banyuzemo kubera urukundo.

Amacouples 5 y’ibyamamare nyarwanda yabiciye bigacika muri 2020(AMAFOTO)