in

Amacouples 5 y’ibyamamare nyarwanda yabiciye bigacika muri 2020(AMAFOTO)

Mu gihe umwaka wa 2020 turimo kuwusoza ,ningombwa gusubiza amaso inyuma tukareba bimwe mu byawuranze ,muri byo harimo n’amacouple y’ibyamamare nyarwanda yateye benshi gucika ururondogoro cyane muri uyu mwaka turangije.

5.Vanessa & Putin

Miss Vanessa wasabwe n’ibyishimo ubwo yambikwaga impeta mu minsi ishize yari ari mu gahinda

Miss Vanessa Raïssa Uwase wabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda mu 2015, n’umuherwe Putin Kabalu ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wamwambitse impeta y’urukundo mu mpera za 2019; nabo ntabwo basibye mu itangazamakuru muri uyu mwaka.Inkuru karundura yavugishije benshi ni iyo muri Kanama 2020, aho mu rukundo rw’aba bombi havugwagamo agatotsi katurutse ku wundi mukobwa washakaga gutwara uyu mugabo.

Nyuma, uyu mukobwa yafashe rutemikirere asanga umukunzi we muri Tanzania ngo banoze ibyari bimeze iminsi bitagenda neza mu rukundo rwabo.

Aba bombi bari bamaze iminsi batandikirana bagaragarizanya amarangamutima ku mbuga nkoranyambaga, bombi bifashishije Instagram bagaragaje ko bari bakumburanye.Putin Kabalu niwe wabanje kwandika ku rukuta rwe, ashyiraho ifoto ya Vanessa ari mu ndege arangije ati “Si njye urarota ungezeho nkakubona.” Uyu mukobwa nawe arangije ati “Nanjye rukundo wanjye. Turabonana mu kanya gato.”

Urukundo rw’aba bombi rwajemo agatotsi biturutse ku wundi mukobwa, na we uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga wari uri gukururana n’uyu mugabo wambitse impeta Miss Vanessa.
Ibi byarakaje cyane uyu mukobwa ahitamo kuba ahagaritse umubano we n’uyu mugabo wari umaze iminsi amuhaye imodoka.

Miss Vanessa Raïssa Uwase yahise ajya ku rukuta rwe rwa Instagram ubutumwa bwose yari akunze gushyiraho yishimanye n’umukunzi we amushimagiza arabusiba, ndetse anamukura mu bantu akurikira.

N’uyu mugabo nawe yahise areka gukurikira uyu mukobwa gusa we ubutumwa yagiye ashyiraho bwa Vanessa ntiyabusiba.

4.Rwabugira & Tania Muvunyi

Rwabugiri Umar umunyezamu wa APR FC akaba n’umwe mu barindira ikipe y’Igihugu Amavubi, amaze umwaka urenga mu rukundo na Tania Muvunyi bahujwe na Instagram.

Rwabugiri amaze iminsi yiyemerera ko ari mu rukundo na Tania Muvunyi, umukobwa wagerageje amahirwe yo kwitabira Miss Rwanda ahagarariye Umujyi wa Kigali mu 2018 ariko ntibimuhire.Rwabugiri Umar n’umukunzi we Tania Muvunyi bahujwe na Instagram.Ntibasiba mu bitangazamakuru bitandukanye ndetse no ku mbuga nkoranyambaga.

3.Kimenyi & Muyango

Kimenyi Yves na Muyango bari mu buryohe bw’urukundo rumaze umwaka urenga.Uwase Muyango Claudine, umukobwa wegukanye ikamba ry’umukobwa uzi kwifotoza akaberwa mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2019, nawe ari mu baryohewe mu rukundo mu 2020.Uyu mukobwa ari mu munyenga w’urukundo na Kimenyi Yves usanzwe ari umunyezamu w’ikipe ya Kiyovu Sports akanaba umukinnyi w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’.Nabo bagarutsweho nabatari bake muri 2020.

2.The Ben & Pamella

Nyuma y’imyaka isaga 12 amaze mu muziki nyarwanda ari umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye, Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben ntakunze gushyira hanze ubuzima bwe bw’urukundo.
Uyu mwaka yagamburujwe n’urukundo kwiyumanganya biranga, hatangira gututumba amarenga y’urukundo hagati ye na Uwicyeza Pamella.

Bishimangirwa n’amafoto y’aba bombi yakomeje gusakazwaga ku mbuga nkoranyambaga umunsi ku wundi, ndetse hari n’amakuru avuga bakunda gusohokana kenshi, kandi muri Kanama 2020 bigeze kujyana ku kiyaga cya Muhazi mu minsi ishize nabwo bajyanye muri Tanzania.Mu minsi ishize kandi ishati yabo isa bagaragaye bambaye yavugishije benshi bahamya ko bambarana.

1.Meddy & Mimi

Urukundo rwa Mimi Mehfira na Meddy guhera uyu mwaka utangiye kugeza na n’uyu munsi ntabwo rusiba mu itangazamakuru. Byabaye akarusho ubwo mu ijoro ryo kuwa Gatanu tariki 19 Ukuboza 2020 Meddy yatereraga ivi uyu mukobwa ukomoka muri Ethiopia ko yazamubera umugore maze atera ivi. Hari mu birori by’isabukuru y’amavuko ya Mimi Mehfira.

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Papa wa Humble Jizzo yitabye Imana mu buryo butunguranye.

Cyore:Messi na Suarez mu mugambi wo gutorokera mu ikipe yo muri Amerika.