in

Igikomangoma Harry n’umugore we bahishuye ubuzima bugoranye banyuzemo kubera urukundo.

Nk’uko Prince Harry n’umugore we bari barabitangaje mu mezi ane ashize, bavuze ko bagiye kujya bakora ikiganiro (podcast) kizajya kinyura ku rubuga rwa Spotify. Iki kiganiro kikazajya gikorwa n’abo bombi bakaganira ku bintu bitandukanye.

Ku munsi w’ejo kuwa Kabiri mu masaha y’ijoro nibwo Prince Harry n’umufasha we Meghan Markle bakoze ikiganiro ku nshuro ya mbere, bakaba batangiye bashimira abaganga n’abandi bantu bitanze mu gihe isi yugarijwe n’icyorezo cya Corona Virus.

Ikiganiro cyabo bagikomeje bashimira ibyamamare bitandukanye byafashije imiryango yagizweho ingaruka na Coronavirus, muri ibyo byamamare bashimiye harimo umwanditsi akaba n’utunganya filime witwa Tyler Perry wagaburiye imiryango 50 mu gihe cy’amezi ane ubwo Amerika yari iri muri gahunda ya guma mu rugo.

Prince Harry na Meghan bongeye gushimira umuhanzi Elton John hamwe n’umukinnyi wa Tennis Naomi Osaka bakaba nabo baritangiye imiryango itishoboye uyu mwaka.

Muri iki kiganiro kandi bakomoje ku byo banyuzemo bikomeye birimo nko kuba baravuye kuba i bwami bakajya kuba muri Amerika mu Majyepfo y’umujyi wa Calfornia. Kuba barabuze umwana wabo Meghan yari atwite nabyo byababereye ikibazo gikomeye.

Mu magambo ye Prince Harry yagize ati ”Njyewe n’umugore wanjye n’umwana wacu Archie twanyuze mu bibazo byinshi bikomeye ku buryo iyaba atari urukundo dukundana tutari kubasha kubinyuramo, burya iyo ufite umuntu ukunda iruhande rwawe mufatanije ntakibananira”.

Prince Harry wongeyeho ko kuba yarafashe umwanzuro ukomeye wo kuva iwabo yabifashijwemo n’umugore we Meghan Markle. Yongeyeho ko kandi kubera urukundo bombi bafitanye rwabafashije kunyura muri ibyo bibazo byose.

Meghan Markle wunze mu ryo umugabo we yavuze, yakomerejeho agira ati ”Nyuma y’uko inda nari ntwite ivuyemo narindi mu buribwe bukomeye njyewe n’umugabo wanjye gusa icyatumye twongera kugira ibyishimo ni urukundo ruri hagati yacu”.

Mu gusoza iki kiganiro kitatinze dore ko cyamaze iminota 33 gusa, Meghan Markle yabwiye abari babateze amatwi ati ”Icyo twababwira ni uko ibyari byo byose bikomeye ubuzima bwabanyuzamo muzakomeze mukomere kandi murusheho gukundana kuko urukundo rutsinda byose”.

Prince Harry nawe yasoje abwira abantu ati ”Mutwizere nitubabwira ko urukundo rutsinda byose mubyemere kuko turi abahamya bo kubivuga”. Yasoje yifuriza abantu bose kuzagira umwaka mushya muhire anabararikira ikiganiro cy’ubutaha kizanyuraho mu kwezi kwa mbere.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rihanna na A $ AP baguwe gitumo bari mu munyenga w’urukundo (AMAFOTO)

Papa wa Humble Jizzo yitabye Imana mu buryo butunguranye.