in

Karim Benzema yerekanye imodoka z’agaciro atunze abantu barumirwa(AMAFOTO)

Benzema umwe mu bakinnyi bahembwa neza muri Real Madrid yashyize hanze amafoto agaragaza imodoka zitandukanye afite zihenze kandi zigezweho, atuma benshi bamutangarira.Uyu Mufaransa atunze imodoka zihenze zirimo Bugatti Chiron yaguze miliyoni 2.5 z’amapawundi na Bugatti Veyron itunze abantu bake ku isi yaguze £1.5M. Izi modoka 2 yamurikiye abakunzi be ziri mu nshya aherutse kugura cyane ko ngo afite igaraje ryuzuye imodoka.

Uyu mugabo w’imyaka 33 atunze kandi Ferrari 458 Spider itunzwe n’abandi bakinnyi nka Mesut Ozil, Frank Lampard na Theo Walcott, Mercedes Benz-SLR , Rolls Royce Wraith, Lamborghini Gallardo,n’izindi modoka nyinshi zirimo za Audi zitandukanye yagiye ahabwa n’ikipe.Bugatti Chiron aherutse kwerekana kuri Instagram,igenda umuvuduko w’ibirometero 261 ku isaha n’imodoka nziza cyane bidasanzwe kubera ubuhanga n’ikoranabuhanga ikoranwe.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mukobwa, iga kurangwa n’iyi mico kuko izagufasha kwigarurira imitima y’abagabo bakwifuza.

Hashyizwe hanze akayabo k’amapawundi Cristiano Ronaldo n’umukunzi we bakoresha bagura amasaha n’indi mirimbo bambara ihenze cyane(AMAFOTO)