Hanze
Hashyizwe hanze akayabo k’amapawundi Cristiano Ronaldo n’umukunzi we bakoresha bagura amasaha n’indi mirimbo bambara ihenze cyane(AMAFOTO)

Umukinnyi w’ikipe ya Juventus, Cristiano Ronaldo n’umukunzi we Georgina Rodriguez ni bamwe mu byamamare bakoresha agatubutse mu kugura ibintu by’imirimbo ihenze cyane ku isi.Aho imikufi,amasaha n’ibindi bintu bikozwe muri zahabu bambara ngo bihwanye na miliyoni zirenga 2.5 z’amapawundi.
Aba bombi baherutse gusohokera I Dubai aho bari banitabiriye ibihembo bya Globe Soccer awards bambaye imikufi ihenze cyane.
Ronaldo w’imyaka 35 yambitse Georgina Rodriguez impeta ifite agaciro k’ibihumbi 615 by’amapawundi ikozwe mu ibuye rya sapphire ndetse itatswe na Diyama.
Muri 2018 ubwo Ronaldo yari agarutse kuri Old Trafford ari kumwe na Juventus guhangana na Manchester United yamuzamuye mu mikino ya Champions League,yari yambaye isaha ya Franck Muller ifite agaciro ka miliyoni 1.2 y’amapawundi ikozwe muri diyama.
Ari I Dubai mu birori bya Globe Soccer Awards mu kwezi gushize,Ronaldo yari yambaye isaha igura £380,000 ya Rolex GMT Master Ice.Iyi saha niyo ihenze kurusha izindi zose zakozwe na Rolex.Uwo munsi kandi,Ronaldo yari yambaye impeta y’abagore ifite agaciro ka £200,000 itatswe Diamond.
Mu mwaka ushize nabwo,Georgina yeretse abamukurikira kuri Instagram basaga miliyoni 23 ifoto yambaye imikufi y’ubwoko bwose ifite agaciro k’ibihumbi 720 by’amapawundi ku kuboko kumwe.Agakomo kamwe ka diyama muri 3 yari yambaye kagura £25,000.
-
Hanze21 hours ago
Umuhanzi Diamond Platnumz yamaze gukora impinduka mu mazina ye yitwaga.
-
Imyidagaduro19 hours ago
Shaddyboo yahawe inkwenene azira kwigamba ko ariwe watumye Diamond Platnumz amenyekana
-
Imyidagaduro16 hours ago
Umwe mu banyamakuru ba RBA bakunzwe yahishuye impamvu abantu babyibushye batisanzura ku bantu bose
-
inyigisho22 hours ago
Niba urateganya gukora ubukwe zirikana ibi bintu by’ingenzi utazavaho wicuza nyuma.
-
Imyidagaduro10 hours ago
Supersexy yongeye kwibutsa umugabo we ko amukunda cyane aboneraho anamwifuriza isabukuru nziza
-
Hanze14 hours ago
Umukobwa w’Umutaliyani wakundanaga na Eric Omindi yashyize hanze amabanga yabo yose yo mu buriri.
-
inyigisho18 hours ago
Uretse kuba abagabo bagiye gusubira ku gikoma, dore ibindi bintu by’ingirakamaro byo gukora muri guma mu rugo
-
Inkuru rusange11 hours ago
Umudamu yakoze keke zidasanzwe bamwe batangira kumushinja ko ziganisha ku busambanyi.