in

Hashyizwe hanze akayabo k’amapawundi Cristiano Ronaldo n’umukunzi we bakoresha bagura amasaha n’indi mirimbo bambara ihenze cyane(AMAFOTO)

Umukinnyi w’ikipe ya Juventus, Cristiano Ronaldo n’umukunzi we Georgina Rodriguez ni bamwe mu byamamare bakoresha agatubutse mu kugura ibintu by’imirimbo ihenze cyane ku isi.Aho imikufi,amasaha n’ibindi bintu bikozwe muri zahabu bambara ngo bihwanye na miliyoni zirenga 2.5 z’amapawundi.

Aba bombi baherutse gusohokera I Dubai aho bari banitabiriye ibihembo bya Globe Soccer awards bambaye imikufi ihenze cyane.

Ronaldo w’imyaka 35 yambitse Georgina Rodriguez impeta ifite agaciro k’ibihumbi 615 by’amapawundi ikozwe mu ibuye rya sapphire ndetse itatswe na Diyama.

Muri 2018 ubwo Ronaldo yari agarutse kuri Old Trafford ari kumwe na Juventus guhangana na Manchester United yamuzamuye mu mikino ya Champions League,yari yambaye isaha ya Franck Muller ifite agaciro ka miliyoni 1.2 y’amapawundi ikozwe muri diyama.

Ari I Dubai mu birori bya Globe Soccer Awards mu kwezi gushize,Ronaldo yari yambaye isaha igura £380,000 ya Rolex GMT Master Ice.Iyi saha niyo ihenze kurusha izindi zose zakozwe na Rolex.Uwo munsi kandi,Ronaldo yari yambaye impeta y’abagore ifite agaciro ka £200,000 itatswe Diamond.

Mu mwaka ushize nabwo,Georgina yeretse abamukurikira kuri Instagram basaga miliyoni 23 ifoto yambaye imikufi y’ubwoko bwose ifite agaciro k’ibihumbi 720 by’amapawundi ku kuboko kumwe.Agakomo kamwe ka diyama muri 3 yari yambaye kagura £25,000.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Karim Benzema yerekanye imodoka z’agaciro atunze abantu barumirwa(AMAFOTO)

Google yahagaritse Shene ya YouTube yakoreshwaga na Donald Trump.