in ,

Ibintu Suarez yifuza kugirango yemere kongera amasezerano ye mu ikipe ya FC Barcelone nti byoroshye nabusa

Kuri ubu ikipe ya Fc Barcelone ni imwe mu makipe afite bara rutahizamu bakomeye ku isi, ku bw’izo mpamvu rero ikomeje kugenda ireba uburyo yabongerera amasezerano yabo kugirango hatagira indi kipe ibatwara.

Image result

Nyuma yo kongera amasezerano ya Neymar, Barca ubu ikaba yifuza kongera amasezerano ya Luis Suarez ubusanzwe ateganijwe kurangira muri 2019 gusa ariko uyu musore nawe ntiyaborohereje nabusa.

Nkuko ikinyamakuru El Mundo Deportivo kibitangaza ngo Suarez arifuza guhabwa umushara ungana n’uwa Neymar bitaba ibyo kongera masezerano akabyihorere.

Image result

Neymar wongerewe amasezerano mu mezi atatu ashize bikaba bivugwa ko ahembwa miliyoni 16 z’amayero ku mwaka mu gihe Suarez we ahabwa miliyoni 10, ubu rero Suarez nawe arifuza kujya agererwa mu gatebo kamwe na Neymar dore ko azineza ko niyo yakora iki atagera kuri Messi ariko byibuze Neymar we asanga bakwiye kujya ku rwego rumwe.

Suarez kuva yagera muri Barca akaba amaze kuyitsindira ibitego bigera kuri 92, ibi rero bikaba bituma afatwa nkumwe muri ba rutahizamu bakomeye cyane ku isi byumvikana ko Barca itapfa kumwitesha, ubu rero igomba kureba uburyo imwongerera umushahara.

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ntibisanzwe: Iyumvire itegeko ritangaje Pep Guardiola yahaye abakinnyi ba Manchester City

Igihe Cristiano Ronaldo azarangiriza gukina umupira w’amaguru cyatunguye benshi