in

Byemejwe! Tyla Yinjiye muri Roc Nation ya Jay-Z ku masezerano y’agatangaza

Umuhanzikazi Tyla wegukanye ibihembo bibiri bya Grammy, yongeye kwandika amateka mashya mu muziki we nyuma yo gushyira umukono ku masezerano ya miliyoni z’amadolari n’inzu ikomeye ifasha abahanzi ku Isi ya Roc Nation y’umuraperi Jay-Z.

Aya makuru yamenyekanye bwa mberere binyuze ku byapa binini (billboards) byatatswe mu masangano y’imihanda rwagati mu mujyi wa New York muri Times Square.Iyi nkuru y’amateka ije ikurikira isoza ry’amasezerano uyu mukobwa ukomoka muri Afurika y’Epfo yari afitanye n’inzu ya Epic Records. Kuri ubu, Tyla yinjiye mu muryango mugari w’abahanzi b’ibirangirire ku Isi bafashwa na Roc Nation barimo Rihanna, Alicia Keys, ndetse n’abandi banyafurika nka Tiwa Savage.

Ku basesenguzi b’umuziki muri Afurika, uyu ni umwanya ukomeye wo kwagura isoko rya Amapiano n’injyana zikomoka muri Afurika kuko Roc Nation ifite ubushobozi n’ingufu mu gutyaza impano no kuzigeza ku rwego rwo gucuruza cyane.

Kwamamara kwa Tyla gufite imizi ikomeye mu Rwanda, kuko indirimbo ye y’amateka yitwa “Water” yamenyekanye cyane ku Isi ubwo yayiririmbaga bwa mbere i Kigali mu birori bya Giants of Africa mu mwaka wa 2023. Ibi bihe bikomeje kwereka Isi ko umuziki wa Afurika ufite ejo hazaza heza kandi hacanye umucyo.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Amateka Mashya: “Dai Dai” ya Shakira na Burna Boy Ibaye Indirimbo ya Mbere yo mu 2026 Ikomeje guhiga izindi

  • https://stream.zeno.fm/0fzvslccgngvv
  • YEGOB LIVE
  • YEGOB LIVE
  • https://stream.zeno.fm/h8a8g1chaxhvv
  • YEGOB RADIO
  • YEGOB RADIO