Mu gihe mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane w’Uburayi barimo kwitegura gusubukura Championat, muri Espagne bo bibereye mubya mercato aho bemeza ko Neymar yatangiye intambara hagati ya n’ikipe ya PSG kugirango abone uko asubira muri Barca.

Nkuko ikinyamakuru Sport cyabitangaje ku munsi w’ejo, Neymar ngo yanze kugabanya umushahara muri Iki gihe cya CoronaVirus mu gihe abandi bakinnyi batandukanye bagiye bemera kugabanyirizwa umushahara mu rwego rwo ku gabanya ibihombo by’amakipe yabo. Ibi rero ngo Neymar yabikoze mu rwego rwo kugirango atera umujinya PSG ibe yakwemera ku murekura.
Tubibutseko n’umwaka ushize Neymar yari yakoze ibi nibi ngibi ndetse bituma abafana benshi ba PSG bamwibasira bakajya bamutuka mu kibuga gusa biba iby’ubusa PSG yanga kumurekura.