in

Umugore w’imyaka 84 yazimiye, umugabo yiyemereye icyaha cyo gusaba incungu y’ibinyoma

Umugabo w’imyaka 42 utuye i Hawthorne, muri Leta ya California muri Amerika, yiyemereye icyaha cyo kohereza ubutumwa bw’ibinyoma busaba incungu, ku muryango w’umugore w’imyaka 84 wari waraburiwe irengero mu buryo bukekwaho gukorwa ku ngufu.

Uwitwa Derrick Callella yemeye ko ku itariki ya 4 Gashyantare 2026, yahamagaye kandi akohereza ubutumwa bugufi ku muryango wa Nancy Guthrie, avuga ibijyanye n’ubwishyu bwakorwa binyuze muri bitcoin, kandi agamije guhangayikisha uwo muryango mu buryo bwo kubaza amakuru ku iperereza ryariho rikorwa. Ibi byatangajwe na Biro y’Ubushinjacyaha bw’Amerika mu ntara ya Arizona.

Nancy Guthrie yazimiye ku itariki ya 31 Mutarama, afatwa mu rugo rwe i Tucson muri Leta ya Arizona, mu gihe amakuru avuga ko yajyanywe ku ngufu. Ikigo cy’iperereza cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (FBI) cyasohoye amafoto y’umuntu wari wambaye agapfukamunwa akegera irembo rye mu gicuku, ari nacyo kimenyetso cy’ingenzi cyafashije mu iperereza. Nubwo polisi yafashe abakekwaho kuba babifitemo uruhare, nta n’umwe urahamwa niki cyaha, kandi Nancy ntiyaraboneka.

Iki kibazo cyabaye impungenge nini ku muryango we, cyane cyane ko ari nyina w’umuyobozi mukuru w’ikiganiro Today Show, wagize uruhare mu gushishikariza rubanda kwifatanya mu bushakashatsi bwo kumushaka.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Ukekwaho Kwica Umukunzi We yapfuye Agerageza Guhisha Umurambo

  • https://stream.zeno.fm/0fzvslccgngvv
  • YEGOB LIVE
  • YEGOB LIVE
  • https://stream.zeno.fm/h8a8g1chaxhvv
  • YEGOB RADIO
  • YEGOB RADIO