in

Byabaye impamo: Taylor Swift na Travis Kelce bakoze ubukwe

Umuhanzikazi Taylor Swift n’umukinnyi wa NFL Travis Kelce basezeranye kubana byemewe n’amategeko mu muhango wabereye muri Madison Square Garden i New York, nyuma y’iminsi myinshi havugwa amakuru y’ubukwe bwabo.

Amakuru avuga ko uwo muhango wayobowe n’umukinnyi wa filime Adam Sandler, wakinanye na Travis Kelce muri filime Happy Gilmore 2. Ubu bukwe bwitabiriwe n’abatumirwa batoranyijwe gusa, barenga 1,000, barimo ibyamamare bitandukanye.

Taylor Swift wari wambaye imyambaro ya Christian Dior, na Travis Kelce na we wari wambaye imyambaro y’iyo nzu izwi mu myambaro y’akataraboneka, bavuga ko bahisemo gukora ubukwe bwabo mu ibanga rikomeye mbere yo kubitangaza ku mugaragaro.

Ubukwe bw’aba bombi bukomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane nyuma y’uko mu minsi ishize bari bamaze gutangaza inkunga ya Miliyoni 26 z’Amadolari ya Amerika yagenewe ibikorwa by’urukundo, igikorwa cyashimwe n’abatari bake.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Shampiyona ya Nigeria igiye gutanga igihembo cy’amateka ku ikipe izatwara igikombe

  • https://stream.zeno.fm/0fzvslccgngvv
  • YEGOB LIVE
  • YEGOB LIVE
  • https://stream.zeno.fm/h8a8g1chaxhvv
  • YEGOB RADIO
  • YEGOB RADIO