Mu gihe bikomeje kuvugwa ko amakipe yose yo ku mugabane w’uburayi ari mu gihombo gikomeye kubera CoronaVirus, amakipe atandukanye ari kwiga ku buryo yajya agura bakinnyi akoresheje uburyo bwo kugurana kugirango igiciro cy’umukinnyi yifuza kibe cyagabanuka.

Ku ruhande rwa Fc Barcelone, abakinnyi benshi nka Griezmann, Umtiti ndetse na Ousmane Dembele bakomeje kugenda bavugwa ko bakwifashishwa nk’ingurane kugirango Barca ibone Neymar ndetse na Lautaro Martines.
Nubwo Barca yiteguye gukora ibishoboka byose ngo ibe yazana aba bakinnyi babiri ngo hari abakinnyi bayo batatu idashobora kuba yakwemera kurekura uko byagenda kose, abo bakinnyi akaba ari Lionel Messi, Frenkie de Jong ndetse na Marc Andre ter Stegen