Rutahizamu wa Liverpool n’ikipe y’igihugu ya Misiri, Mohamed Salah, yavuze ko aramutse ahawe amahirwe yo guhitamo umukinnyi bahura mu mukino we wa nyuma mbere yo gusezera ruhago, yahitamo Lionel Messi.
Ibi Salah yabivuze mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, aho yabajijwe guhitamo hagati ya Cristiano Ronaldo, Lionel Messi na Neymar Jr. nk’umukinnyi yifuza guhura na we mu cyo yise “last dance”, ijambo rikunze gukoreshwa risobanura umukino wa nyuma w’umukinnyi mbere yo gusezera gukina.
Mu gusubiza icyo kibazo, Salah yavuze ijambo rimwe gusa ati: “Messi.” Nubwo ikibazo kitari kigamije kugereranya aba bakinnyi cyangwa kugena uwarusha abandi, igisubizo cye cyahise gitangira kuganirwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga no mu bakurikiranira hafi umupira w’amaguru.
Mohamed Salah na Lionel Messi bombi bafite amateka akomeye muri ruhago y’isi, ndetse kuba Salah yarahisemo Messi nk’uwo yifuza guhura na we ku mukino we wa nyuma byakomeje kongera ibiganiro hagati y’abakunzi b’aba bakinnyi bombi.



