Pep Guardiola ni umwe mu batoza bazwiho kugira amategeko adasnwe begenda baha abakinnyi babo kugirango barusheho kwitwara neza mu kibuga gusa ariko ibyo umukinnyi wa Manchester City, Pablo Zabaletta yahishuye byo biratangaje.

Mu kiganiro yagiranye na TYC Sports Zabaletta akaba yagize ati : “Yadutegetse kujya dusangira mugitondo ndetse na Saa sita. Yatubujije kujya dukoresha internet yewe na 3G ntituyikoresha. Kuva cyera nifuje gutozwa n’umutoza w’umuhanga none ubu ndabyashimiye kuko kubana nawe bikwigisha byinshi.â€
Iryo tegeko ryo kuba Guardiola yarabujije abakinnyi be gukoresha Internet y’ahantu bitoreza rikaba ryatangaje abatari bake.