Kuva umwaka ushize ikipe ya Fc Barcelone yakomeje kugenda ishaka uburyo yagarura umukinnyi Neymar Jr ngo yongere yubake trio yamenyekanye cyane nka MSN yari igizwe na Messi Suarez na Neymar, gusa uyu mwaka nabwo ntagisubiyeyo nubwo abayobozi ba Barca bamwifuza cyane gusa ngo ntabushobozi iyi kipe ifite.

Nkuko ikinyamakuru cy’i Catalogne, Esportiu, kibitangaza ngo ibibazo by’ubukungu byatewe na coronaVirus ntibishobora kwemerera Fc Barcelone kuba yagarura Neymar muri mercato itaha, ku bwizo mpamvu Barca akaba yarafashe icyemezo cyo kugerageza kuba yagura Lautaro Martinez wa Inter Milan kuko ariwe uhendutse.