Abakunzi b’umuziki bo mu Karere ka Muhanga no mu nkengero zako bateraniye ari benshi kuri uyu wa Gatandatu mu gitaramo cya MTN Iwacu Muzika Festival 2026, kimwe mu bitaramo bikomeje kuzenguruka Intara zitandukanye z’u Rwanda. Muhanga ni imwe mu mijyi iri kwakira iri serukiramuco muri uyu mwaka nyuma y’uko ryabereye mu tundi turere.
Iki gitaramo cyitabiriwe n’abahanzi bakunzwe barimo Chriss Eazy, Kivumbi King, Kenny Sol, Marina, Bushali, Davis D, Ross Kana, Amalon nabamwe mubahanzi bakizamuka bagiye bahabwa amahirwe biteganyijwe ko basusurutsa ibihumbi by’abafana bari bwitabire ibi birori.
Kuva ku manywa, abafana batangiye kugera kuri Stade ya Muhanga, aho hagaragaraga ibyishimo, imbyino n’indirimbo z’abahanzi zituma ibirori birushaho kuryoha. Abateguye iri serukiramuco bavuga ko intego ari ugukomeza kwegera Abanyarwanda, guteza imbere umuziki nyarwanda no gutanga imyidagaduro ku rwego rwo hejuru mu turere dutandukanye tw’igihugu.
MTN Iwacu Muzika Festival 2026 izakomereza urugendo rwayo mu tundi turere tw’u Rwanda mbere yo gusozwa ku wa 1 Kanama 2026, ikaba ikomeje kuba imwe mu bikorwa by’imyidagaduro bikurikirwa muri Kigali no hanze yaho.


