imikino
Sadate Munyakazi azatanga asaga miliyoni 5 Amavubi natsinda Uganda

Sadate munyakazi wahoze ayobora Rayon Sports yiyemeje gutanga amadorali 100 kuri buri muntu werekeje muri Cameroun igihe u Rwanda rwaba rutsinze Uganda mu mikino ya CHAN2020.
Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu taliki 13 Mutarama 2021, Sadate yagize ati: Nta kini navuga ku basore bacu, gusa uko bizagenda koseturabashyigikiye kuko ndabizi muzitanga bihagije, icyo mbisabiye ku mpamvu zanjye bwite ntimuzanteze UMUGANDE rwose muzatsinde ndetse n’intego ndayemeye rwose 100$ kuri buri muntu uri muri Cameroun iyo nsinzi niboneka.

Amavubi yaserutse mu mwambaro wa Made In Rwanda
Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru, Amavubi yageze muri Cameroun uyu munsi aho yitabiriye imikino y’igikombe cy’Afurika cy’abakinnyi bakina imbere mu gihugu CHAN ryakabaye ryarabaye umwaka ushize ariko rikaza gusubikwa kubera icyorezo cya COVID-19.
Mu gihe Amavubi yatsinda uyu mukino, Munyakazi Sadate yatanga Amadorali 530 akaba ari asaga gato miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda dore ko iyi kipe yahagurukanye itsinda ry’abantu 53 harimo abakinnyi 30.
Umukino uzahuza u Rwanda na Uganda uteganyijwe kuba taliki ya 18 Mutarama 2021 saa 200:00.
-
Hanze22 hours ago
Umuhanzi Diamond Platnumz yamaze gukora impinduka mu mazina ye yitwaga.
-
Imyidagaduro20 hours ago
Shaddyboo yahawe inkwenene azira kwigamba ko ariwe watumye Diamond Platnumz amenyekana
-
Imyidagaduro16 hours ago
Umwe mu banyamakuru ba RBA bakunzwe yahishuye impamvu abantu babyibushye batisanzura ku bantu bose
-
inyigisho23 hours ago
Niba urateganya gukora ubukwe zirikana ibi bintu by’ingenzi utazavaho wicuza nyuma.
-
Imyidagaduro11 hours ago
Supersexy yongeye kwibutsa umugabo we ko amukunda cyane aboneraho anamwifuriza isabukuru nziza
-
Hanze14 hours ago
Umukobwa w’Umutaliyani wakundanaga na Eric Omindi yashyize hanze amabanga yabo yose yo mu buriri.
-
inyigisho18 hours ago
Uretse kuba abagabo bagiye gusubira ku gikoma, dore ibindi bintu by’ingirakamaro byo gukora muri guma mu rugo
-
Inkuru rusange12 hours ago
Umudamu yakoze keke zidasanzwe bamwe batangira kumushinja ko ziganisha ku busambanyi.