in

Gasabo: Mutabare ,umugabo arara ahondagurwa n’umugore n’abana||yirwa arira (Video)

Umugabo witwa Habyarimana Emmanuel utuye mu Karere ka Gasabo yirwa arira kubera umugore n’abana be birwa bamukubita ,ndetse akavuga ko benda kuzamwica.

Emmanuel ufite imbyaro 10 ,avuga ko amaze imyaka igera muri itatu ahozwa ku nkeke n’umugore we n’abana yabyaye aho bamukubita , ndetse bakamukurura ubugabo bwe ngo bashaka kumwica.

Emmanuel aganira na BTN yagize ikiniga avuga ibiri kumubaho aho magingo aya umugore yamukatiye inzira anyuramo agiye kuryama ,atayinyuramo umugore akamukubita. Uyu mugabo asaba ko yakorerwa ubuvugizi kuko ubuzima bwe buri mu mazi abira.abaturage nabo bahamya aya makuru bakavuga ko inzego zubuyobozi zizi iki kibazo ariko hakaba nta kigeze gikorwa ngo uyu mugabo atabarwe.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umujura yibye moteri y’imodoka ategekwa gukora ibintu bitangaje(Video)

Dore ibintu Kwizera Olivier yasabye Rayon Sport kugirango yongere kuyikinira