in

Abakinnyi ba Dauphin Noire batumye umukino wari kubahuza na Rayon Sport utakibaye

Kuri cyi cyumweru cyo kuwa 14 Ugushyingo mu gitondo ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon  Sport ku mbuga nkoranyambuga zabwo zatangaje ko umukino wa gishuti wari uteganyijwe hagati y’ikipe ya Rayon Sport na Dauphin Noire yo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ko wasubitswe bitewe n’uko bamwe mu bakinnyi ndetse n’abakozi biyo kipe batabashije kugera mu Rwanda ku gihe bitewe nuko batinze kubona ibyangombwa bibemerera gukora ingendo mpuzamahanga.

Kuri ubu abafana baribaza igikurikiyeho cyane cyane ko hari abari bamaze kugura amatike ndetse no kwikingiza kugira bitabire uyu mukino.

Ikipe ya Rayon Sport kuri ubu iri mu myitozo imaze gukina imikino ibiri aho iheruka kunganyiriza na Rutsiro kuri Stade Umugande I Rubavu ibitego 2-2. Ku munsi wa mbere yari yatsinze ikipe ya Mukura Victory Sport igitego 1-0.

Written by Mike Mugisha

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.: +250 781 994 990

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Indirimbo Davis D yandikiye mu gihome yakoze amabara mu gitaramo (video)

Ubukwe bwa Byiringiro Lague buranze buratashye itariki yamenyekanye(ubutumire)