in

Zari yongeye kwihakana Diamond Platnumz ahamya ko akeneye umukunzi.

Zari Hassan yongeye gushimangira ko adashaka kurushinga ahubwo ko akeneye umukunzi wo kuryoshya mu rukundo. Uyu mubyeyi w’abana batanu yatangaje ko ashaka gusa uwo bazabana ubuzima adashaka uzamubera umugabo.

Zari aganira na Wasafi Media ku munsi w’ejo yagize ati: “Numva nigenga cyane kandi nshobora kwikorera icyo nshaka cyose. Kugira uwo tuzabana, yego, ariko gushyingirwa, oya.”

Abajijwe niba yaratekereje gukundana kongera gukundana na Diamond Platnumz,babyaranye Zari yavuze ko ibyo atabitekerezaho cyane ko ahubwo ubu bari gufata kurera abana babo naho bihuriye no gukundana.

Ati:”Sinigeze ntekereza ko azagaruka nanjye. Kuri ubu, turi ku rwego rwo kurera, mu nshingano za kibyeyi twembi.”Kongera gukundana na we ntabiri mu bwenge bwanjye. Ntanubwo mbitekerezaho. Gusa Ndamwifuriza ibyiza ndetse ko yabona umuntu babana.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyakwereka ko umukobwa muri gukundana aguca inyuma.

Ibyamamare 10 bya mbere ku Isi byitabye Imana bigasiga agatubutse.