in

Wa musore wasohotse yambaye Isume yavuze byose uko byagenze|Yanashimiye ShaddyBoo wamwiganye(VIDEO)

Mu minsi ishize nibwo umusore yabaye igitaramo ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye bitewe n’uburyo yasohotse yambaye Isume ,mu gihe ikipe y’igihugu Amavubi yari imaze gutsinda Togo ibitego 3-2 mu mikino ya CHAN 2020 bikayihesha kwerekeza muri 1/4.Nyuma yo gufotorwa, ari mu kivunge cy’Abantu nijoro benshi batangiye kumwigana ,harimo n’ibyamamare bikomeye hano mu Rwanda, tutibagiwe na Shaddyboo.

Abantu benshi bagiye bamwigana.

Mu kiganiro uyu musore yagiranye na Afrimax Tv yasobanuye ko yari yiryamiye hanyuma akumva Sugira atsinze igitego, na we ngo byamwanze mu nda ahita abyuka akenyera isume, yerekeza mu muhanda, gusa ngo yaje gutungurwa mu gitondo abonye ifoto icicikana hirya no hino kuri Interneti.

Uyu musore avuga ko kandi yishimiye kubona ShaddyBoo yambaye isume amwigana ibintu abona nk’ibidasanzwe.Ati:”aho kugirango ShaddyBoo mufollowinge niwe wamfollowinze byanyeretse ko nabaye role model w’abantu bakomeye narishimye cyane”.

Isura ye yamenyekanye.

 

Kanda hano hasi urebe video y’uyu musore yagiranye na Afrimax Tv 

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ngizi zimwe mu ndwara zikomeye zishobora kuvurwa no kurya ibitunguru.

Amabanga akomeye abagore bubatse ingo bakwiye kwigira ku ndaya.