in

Amabanga akomeye abagore bubatse ingo bakwiye kwigira ku ndaya.

N’ubwo uburaya abantu babufata nk’ikintu kigayitse ariko hari amabanga aba bakobwa bicuruza bagira mu rwego rwo kureshya abagabo umugore yabigiraho nawe akaba yabasha gushimisha no kwegukana umutima w’umugabo we.

Iyi nkuru ntigamije kwamamaza cyangwa gushimagiza indaya ahubwo ikigamijwe ni ugufasha abagore bafite abagabo babo batwawe n’indaya, abandi bagore cyangwa inkumi z’ubu. Igamije kandi gufasha abagore kumenya no kwibuka inshingano zabo ndetse no kumenya amayeri abakobwa bigurisha (Indaya) bakoresha mu rwego rwo kurinda bataribwa.

Hari abagore bahora bahangayitse ngo indaya cyangwa abandi bagore/abakobwa bakiri bato babatwaye abagabo. Niba ushaka gutsinda ikipe muhanganye, kumenya amayeri n’uburyo ikina ni ryo banga rikomeye. Nasomyemo amabanga indaya zifashisha nsanga hari icyo yafasha abagore b’abanyarwandakazi mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Dore amabanga zigira kandi yavamo amasomo kuri benshi:

1.Kumenya imyenda yabugenewe:

Iyo burya bari mu rugo baba batandukanye cyane n’uko ubabona ku muhanda. Imyambarire yo mu rugo iba idashamaje ariko iyo bagiye mukazi usanga biyitaho kuburyo buhagije cyane. Umugore ufite umugabo nawe byamufasha. Niba ugiye kukazi kawe ka buri munsi ambara imyenda igendanye n’akazi kawe. Nugera mu rugo uhindure imyamabaro wambare kuburyo ureshya umugabo wawe ntategeko ribiguhanira.

2.Kumenya imiterere y’abagabo:

Iri ni ibanga rya mbere indaya zikoresha mu gukurura no kureshya abagabo. Umugabo aho ava akagera,ikegero cyose yaba arimo akunda igitsina gore. Keretse iyo afite ubundi burwayi. Nubwo ubana n’umugabo wawe, ushobora kuba utarafashe umwanya ngo umwige imiterere ye. Iyo umaze kumenya uko ateye,imitekerereze,imikorere y’umubiri we, umenya n’uko umwifataho. Abagabo bakunda kugira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina kenshi ugereranyije n’abagore. Kumutera umugongo buri joro cyangwa kenshi gashoboka uba ukora amakosa ahambaye. Kumusanganiza ibibazo agikandagiza ikirenge mu rugo uba uhamwangisha ,Kugira agakungu n’abagore bagushuka ni ikosa ukora n’izindi ngeso abagabo banga nkuko twazibagegejeho mu nkuru zatambutse.

3.Isuku:

Indaya zigira isuku yo mu rwego rwo hejuru. Zikunda kwita cyane ku isuku yo kumubiri. Kwitera ibirungo(Maquillage) ituma asa na bike, kuko baziko abagabo babikunda. Bakunda umugore ugaragara neza,usa neza. Ahandi bibanda ni ku isuku yo mu nzu. Kwirinda icyumba kirimo akajagari,harimo umwanda cyangwa hadateye umubavu uhumura neza. Mugore mwiza ,ite ku isuku y’icyumba cyawe umugabo wawe arusheho kuhishimira buri munsi.

4.Gusasa neza:

N’abagore bake bita ku busaswa. Gusasa neza kandi kuburyo buhinduka nabyo bituma umugabo yumva anyuzwe. Uzasasa amashuka amwe ku buryo bumwe ,umwaka ushire undi utahe ,wumva ko biguhesha amanota? Iteka umugabo iyo asanze ibintu byahindutse biramushimisha bikongera n’urukundo mufitanye. Gusasa neza bijyana no gushyira imitako inyuranye mu nzu, mu cyumba. Byaba byiza ushatse itapi yo gushyira mu cyumba . Iri naryo ni ibanga indaya zikoresha. Mugihe cyo gutera akabariro,niba mufite itapi nziza ,mwayifashisha aho guhora mwihera akabyizi ku gitanda gusa. Ibintu bigahora ari bishyashya.

5.Irushanwa:

Umugabo mwarashakanye ariko baca umugani ngo umugabo ni umwana w’undi. N’ubwo mwashakanye uracyari mu irushanwa n’abandi bagore batagira abagabo cyangwa babafite, abakobwa bashinyitse amenyo hanze aha bose bashaka kwegukana umugabo wawe. Ikizabigufasha ni ukumufata neza kuburyo badashobora kugeza kurugero ubikora. Amahirwe ufite mugirana igihe kinini. Aho yirirwa ntimuba muri kumwe,ibigeragezo anyuramo ntubizi ntushinzwe no kubimenya. Ikikureba ni ugukomeza irushanwa. N’ubwo uri umugore mwiza wifuzwa na benshi ,ibikorwa ukorera umugabo nibyo bituma amenya agaciro n’ubwo bwiza bwawe. Indaya iteka iyo zihuye n’umugabo zikoresha uburyo bwose bushoboka ntihazigere undi mugore atekereza. Zikoresha ibikorwa. Kora ibishoboka umugabo wawe abe ari wowe uhora mu bitekerezo bye.

6.Abagore benshi bambara nk’indaya batabizi.

Ugasanga mu gihe agiye mukazi nibwo aroshyemo imyenda ireshya ndetse ikurura abagabo rimwe na rimwe impenure. Yagera mu rugo ya myenda akayishyira kuruhande. Nyamara cyari igihe cyo kureshya no gukurura umugabo we aho kwirirwa avana hasi abagabo/abasore b’abandi. Kwiyitaho rero igihe ugiye kujya ahandi hantu hatari mu rugo ariko wagera murugo ntumenye ko ugomba no kureshya umugabo wawe ni ikosa. Yego mwarashakanye ariko aracyakeneye kubona ubwiza bwa kera bwamuteye kuguhitamo mu bandi. Irinde inarashyikiriye/narugezemo. Kuba mubana,niwo mwanya mwiza wabonye wo kwiyitaho no kumwereka ko yashatse kandi yahisemo neza.

7.Gutera akabariro:

Ibanga rya mbere ni ukubanza kumukuramoramo igihunga, umunaniro, ibitekerezo n’ibibazo bimuremereye. Umwe mu ndaya zimaze igihe kinini muri uyu mwuga kandi akaba awukora ku buryo bw’umwuga, yasobanuriye uyu mushakashatsi ko bigora gushimisha umugabo mu gitanda ufite ibindi bimuhangayikishije mu mutwe we. Kugira ngo abashe gushimisha umugabo, yamusobanuriye ko agomba gutuma atuza ndetse akabanza akibagirwa ibyo yaje atekereza. Ibi ngo bikorwa amuganiriza neza, amukorakora, amubwira magambo meza kuburyo bimufasha kwibagirwa ibyari bimuhangayikishije. Umugore wubatse nawe iri banga yarikoresha. Niba umugabo ageze mu rugo wimusanganiza ibibazo ahubwo reka abanze atuze, umubaze uko yiriwe kukazi, uko amerewe, umwihanganishe ibitagenze neza.

Gutegurana kwabashakanye ntibitangirira mu buriri. Burya ngo umugore aba agomba kumva umugabo , kumugira inama aho abona biri ngombwa, n’ibindi bimufasha kumva Atari wenyine kandi akarushaho kumwibonamo. Nyuma yo kumenya uko utwara umugabo bitewe n’uko aje, hakurikiraho kumwambura imyenda, inkweto, amasogisi. Iri banga indaya zirarisobanukiwe cyane. Abagore kubera ubunebwe no kumva ko bageze mu rugo ntawarubakuramo ,ibi ntibiba bibareba. Ushobora kutaruvamo ariko umugabo wawe agatwarwa n’abandi bagore kandi ibyo usabwa atari ibintu bigoye na gato. Umugore agomba kwigana iri banga bityo akongera urukundo umugabo we amukunda. Bimufasha kandi kumva agushatse kurushaho kuburyo byatuma muhita mukurikizaho igikorwa nyamukuru cyo gutera akabariro. Mu miterere y’abagabo bakunda guhutiraho bashaka guhita birangiriza gahunda yabazanye. Indaya kugira ngo itume wamugabo azahore aza kuyishaka, irabanza ikamuturisha, ikamutegura igihe kinini bityo ya huti huti ikabanza igashira.

 

Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi link ukurikize ibisabwa:http://yegob.rw/dating

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Wa musore wasohotse yambaye Isume yavuze byose uko byagenze|Yanashimiye ShaddyBoo wamwiganye(VIDEO)

Kanye West yapakiye ibye byose arigendera asiga Kim Kardashian.