in

Urukundo ruragurumana hagati Jay Polly n’inkumi y’ikizungerezi (AMAFOTO)

Umuraperi Jay Polly biravugwa yatangiye kujya mu munyenga w’urukundo n’umukobwa w’uburanga ucuruza muri Kenya nyuma yo gutandukana n’uwahoze ari umugore we, Uwimbabazi Sharifa .

Muri iyi minsi hari amakuru ahamya ko urukundo rugeze aharyoshye hagati ya Jay Polly n’inkumi yitwa Kayonga Kessy yigeze no kuba umunyamakuru kuri Family Tv mu myaka yashize.Kayonga usanzwe ari umucuruzi w’imyenda muri Kenya ari no mu myiteguro yo gufungura iduka mu Rwanda mu rwego rwo gukorera hafi y’umukunzi we.Usibye kuba ashaka kwiyegereza umukunzi we, amakuru yizewe ahari ni uko Jay Polly agomba no kugira uruhare mu kumenyekanisha ibicuruzwa by’umukunzi we.


Bivugwa ko urukundo rwa Jay Polly na Kayonga rwarushijeho gukomera ubwo uyu muraperi yari amaze gutandukana n’uwahoze ari umugore we Uwimbabazi Sharifa muri Kanama 2020.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Barack Obama n’umugore we bagaragaye barya ubuzima ku mazi mu mafoto meza cyane.

Zimwe mu ndwara zikomeye zishobora kukwibasira niba ukunda gusomana.