in

Zimwe mu ndwara zikomeye zishobora kukwibasira niba ukunda gusomana.

Muri iyi minsi abantu batandukanye basigaye bakunze igikorwa cyo gusomana mu rwego rwo kugaragarizanya urukumbuzi ndetse n’urukundo rukomeye Ku bakundana.
ubushakashatsi bwagaragaje ko gusomana bigira ingaruka mbi ku buzima bw’umuntu zikubiye nkuko tugiye kubireba muri iyi nkuru:

1.Indwara yitwa Meningococcal

Iyi ni indwara yandurira mu gusomana kandi ngo ifite ubushobozi bwo guhitana uwayirwaye. Iyi ndwara iyo igeze mu mubiri ibanza kwangiza umurongo uhuza ubwonko n’urutirigongo (spinal cord) ruhuza ubwonko n’izindi ngingo z’umubiri.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko iyi ndwara ikunda gufata cyane abantu basomana bakamara umwanya bonkana ururimi (deep kissing).

2.Kwangirika amenyo

Iki ngo ni ikibazo kivuka hagati y’umwana na nyina igihe umubyeyi akunda gusoma umwana we ku munwa. Hari ubwo umubyeyi asoma umwana ku munwa maze akamusigaho udukoko twangiza amenyo y’umwana bityo igikorwa cyo kwangirika kw’amenyo ye kigatangira ubwo.

Ubusanzwe ngo utwo dukoko ntabwo tuba mu kanwa k’umwana muto, ahubwo tuba twibereye mu macandwe y’abantu bakuru, iyo rero umuntu mukuru asomye umwana ngo ashobora kumwanduza utwo dukoko binyuze mu matembabuzi yo mu kanwa.

3.Imitezi yo mu kanwa :

Imitezi ngo ni indwara ifata imyanya y’ibanga ikayitera uburibwe bukomeye cyane. Uretse iki gice ngo hari n’ubwo ifata igice cy’akanwa hanyuma ikagatera uburibwe burushaho kwiyongera uko iminsi ihita indi igataha.

Nubwo iyi ndwara ikunze kwandura binyuze mu gukora imibonano mpuzabitsina ndetse ishobora no kwandurira mu gusomana hagati y’uyirwaye n’utayirwaye.

4.Indwara z’ubuhumekero :

Uretse izi ndwara tuvuze, hari n’izindi ndwara z’ubuhumekero zandurira mu guhuza amatembabuzi cyngwa zandurira mu mwuka abantu benshi bandurira mu gusomana.

5.Hepatite B

Binyuze mu gusomana, ngo abantu baba bafite ibyago byo kwandura iyi ndwara ya Hepatite yo muri ubu bwoko ikomeje guteza ikibazo ku isi.Iyi ndwara ifata umubiri iyo igikorwa cyo gusomana kibaye maze amatembabuzi y’uwanduye iyi ndwara agahura n’amatembabuzi yo mu kanwa k’uwo bari gusomana.

Ibi ngo bikunze kubaho ku bantu basomana ariko bakaba bafite ibikomere ku munwa ari naho kwa guhura kw’amaraso n’amatembabuzi bihurira maze agakoko gatera iyi ndwara kakabona urwaho rwo kugera mu mubiri muzima.

 

Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi link: https://yegob.rw/dating

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Urukundo ruragurumana hagati Jay Polly n’inkumi y’ikizungerezi (AMAFOTO)

Umwana w’umukobwa moto cyane uzi kubyina indirimbo nyarwanda mu buryo budasanzwe asabye ikintu gikomeye Mico the Best(VIDEO)